• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Umugambi Ukomeye wo Kwivugana Perezida Capt Ibrahim Traoré Waburijwemo, Abantu Benshi Barafatwa

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 8, 2026
in World News
0
Umugambi Ukomeye wo Kwivugana Perezida Capt Ibrahim Traoré Waburijwemo, Abantu Benshi Barafatwa
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugambi Ukomeye wo Kwivugana Perezida Capt Ibrahim Traoré Waburijwemo, Abantu Benshi Barafatwa

Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yaburijemo umugambi ukomeye wari ugamije kwivugana Umukuru w’Igihugu, Perezida Capt Ibrahim Traoré, bikurikirwa n’ifatwa ry’abantu benshi bakekwaho kugira uruhare muri uwo mugambi.

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Aya makuru yatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Mahamadou Sana, tariki ya 06/01/2026, mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu. Yavuze ko inzego z’umutekano n’iz’ubutasi z’igihugu zabashije gutahura uwo mugambi no kuwuhagarika amasaha make mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Sana yasobanuye ko uwo mugambi wari ugamije guhirika ubutegetsi, kandi ko wateguwe na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, wahoze ari Perezida wa Burkina Faso, wakuwe ku butegetsi na Capt Ibrahim Traoré mu kwezi kwa Cyenda 2022.

Yagize ati: “Inzego zacu z’ubutasi zaburijemo iki gikorwa mu gihe cyari kigiye gushyirwa mu bikorwa. Abari bagize uwo mugambi bari bateguye kwica Umukuru w’Igihugu no kugaba ibitero ku zindi nzego zikomeye z’ubutegetsi.”

Minisitiri Sana yongeyeho ko iperereza ryagaragaje ko uwo mugambi wari waratewe inkunga n’abantu bakomoka muri Côte d’Ivoire, ndetse ko inzego z’umutekano zafashe amashusho ya video agaragaza abagize uwo mugambi baganira ku buryo bazashyira mu bikorwa icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Muri ayo mashusho, ngo abo bantu bagaragazaga uburyo bari kwica Capt Traoré, haba mu kumwegereza bakamurasa, cyangwa bagateza ibisasu mu rugo rwe. Byari biteganyijwe ko ibyo bikorwa byakorwa mu ijoro ryo ku itariki ya 03/01/2026, nyuma ya saa tanu z’ijoro.

Nk’uko byatangajwe, uwo mugambi wari ukubiyemo no gukurikirana no kugirira nabi bamwe mu basirikare bakuru bari hafi ya Perezida, ndetse n’abasivili bakomeye bafite uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Minisitiri Sana yavuze ko Lt Col Damiba yari gufatanya n’abasirikare n’abasivili bamushyigikiye, kandi ko yari amaze kubona inkunga y’amafaranga angana n’ibihumbi 125 by’amadolari ya Amerika (USD 125,000), bivugwa ko yaturutse muri Côte d’Ivoire.

Yagize ati: “Iperereza riracyakomeje, kandi abantu benshi bamaze gutabwa muri yombi. Bose bazashyikirizwa ubutabera mu gihe cya vuba.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko ubuyobozi bukomeje gukurikirana iki kibazo ku rwego rwo hejuru, asaba abaturage kwirinda ibihuha n’amakuru atizewe bigamije kuyobya rubanda no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba yayoboye Burkina Faso kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa Cyenda 2022, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Roch Marc Christian Kaboré, wari wongeye gutorerwa manda y’imyaka itanu. Nyuma yo gukurwa ku butegetsi, Damiba yahungiye muri Togo, aho bivugwa ko ari ho atuye kugeza ubu.

Tags: BurkinafasoGuhirika ubutegetsiIbrahim Traore

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
Inzirakarengane za Masisi Zashyinguwe mu Cyubahiro, AFC/M23 Yanenze Ibyo Yita Ubugizi bwa Nabi bw’Ibitero by’Indege

Inzirakarengane za Masisi Zashyinguwe mu Cyubahiro, AFC/M23 Yanenze Ibyo Yita Ubugizi bwa Nabi bw’Ibitero by’Indege

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?