Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umuganda udasanzwe wakorewe ku kibuga cy’indege cya Minembwe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 15, 2025
in Regional Politics
0
Umuganda udasanzwe wakorewe ku kibuga cy’indege cya Minembwe.
140
SHARES
3.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuganda udasanzwe wakorewe ku kibuga cy’indege cya Minembwe.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Abaturiye i komine ya Minembwe ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, bazindukiye mu muganda wogusiba ibinogo, nyuma yuko indege y’ingabo za Fardc ihateye ibisasu biremereye bikahangiriza.

Ni umuganda wakozwe mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/03/2025, aho witabiriwe n’avuye mu mihana ya Kiziba, mu Madegu, k’Uwigishigo, i Lundu n’ahandi.

Ikibuga cy’indege cya Minembwe giherereye neza ku Kiziba ugana ahari isoko nkuru ya Gatanu.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo indege y’ingabo za Fardc, iyo amakuru avuga ko yaje iturutse i Kisangani ahari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’izi ngabo za, Congo yateye ibisasu biremereye bikangiriza ibirimo iki kibuga cy’indege, amashuri ya kaminuza ya UEMI, ndetse kandi igasenya n’itorero rya Methodist Libre naryo riri aha ku Kiziba.

Mu mashusho yagiye hanze agaragaza ibyo bisasu mu kwitura hasi byarimo bicukura imyobo, ndetse kandi ubona byarangirije cyane iki kibuga cy’indege.

Uyu munsi rero, bazindutse bakora salongo ari wo muganda basiba biriya binogo.

Seti uri aha ku Kiziba hakorewe uriya muganda yatubwiye ko bagerageje gusiba ibyo “binogo.”

Ati: “Salongo yakozwe hano ku kibuga cy’indege. Twagerageje gusiba bya binogo.”

Yavuze kandi ko abantu bari bagerageje kwitabira, kandi ko baje bava impande nyinshi.
Ati: “Bitabiriye kandi baturutse mu duce twose tugize i komine ya Minembwe.”

Nk’uko aya makuru abivuga iriya ndege yateye ibisasu birenga bitanu, ariko kimwe n’icyo cyabashe kwitura neza hagati mu kibuga cy’indege, ibindi bikaba byarangiye byitura iruhande rw’ikibuga harimo n’ibyasenye amashuri n’urusengero rwa Methodist Libre.

Tags: Ikibuga cy'indegeKizibaUmuganda
Share56Tweet35Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
Kibukila wishwe ari mu bakomanda babiri bayoboye Mai-Mai kwica abakozi ba Ebenezer, babaziza ko ari Abatutsi muri Fizi.

Kibukila wishwe ari mu bakomanda babiri bayoboye Mai-Mai kwica abakozi ba Ebenezer, babaziza ko ari Abatutsi muri Fizi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?