Umugore wa Ayatollah Ali Khamenei Yitabye Imana
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 02/03/2026, Mansoureh Khojasteh Bagherzadeh, wahoze ari umugore w’Umuyobozi Mukuru w’Igihugu cya Irani, Ayatollah Ali Khamenei, yitabye Imana mu bitaro i Tehran, nyuma yo gukomereka mu bitero bya gisirikare byibasiye Umurwa Mukuru wa Irani. Ibyo bitero byagabwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel. Amakuru yemejwe na Televiziyo y’Igihugu ya Irani ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, byahamije ko ari impamo.
Mansoureh Khojasteh Bagherzadeh yari afite imyaka 79 igihe yitabaga Imana. Yashakanye na Ali Khamenei mu 1965, nyuma yo guhura na we mu 1964. Yabaye umugore w’Uyu muyobozi Mukuru wa Irani kumugaragaro kuva mu 1989 kugeza mu 2026, ubwo Ayatollah Khamenei yitabaga Imana mu bitero bikomeye byagabwe ku buyobozi bw’Igihugu, mu gihe cy’intambara n’umwuka mubi wa politiki hagati ya Irani n’ibihugu bitandukanye.
Mansoureh yavukiye mu muryango w’Abayisilamu mu mujyi wa Mashhad, mu burasirazuba bwa Irani. Se yari umucuruzi wubahwa muri ako karere.
Mu myaka myinshi yayimaze ari kumwe n’umugabo we, Mansoureh ntiyakunze kugaragara cyane mu ruhando rwa politiki nk’uko byari bimeze kuri Khamenei. Icyakora, yibukirwa ku ruhare rwe nk’umufasha w’ingenzi w’umugabo we mu bihe bikomeye by’ubuyobozi, by’umwihariko igihe Igihugu cyahungabanywaga n’intambara n’imvururu zo mu karere.
Ku munsi wa nyuma w’ukwezi kwa kabiri 2026, Irani yatangaje ko yagabweho ibitero n’indege ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, byahitanye abayobozi bakuru barimo Ayatollah Ali Khamenei, hamwe n’abandi bo mu muryango we. Mu bitero byakurikiyeho, Mansoureh na we yakomeretse bikomeye, ahabwa ubuvuzi bwihuse ariko birangira yitabye Imana.
Nyuma y’ibi bitero, Guverinoma ya Irani yatangaje iminsi 40 y’icyunamo mu gihugu hose, mu rwego rwo kunamira no kwibuka ubuzima n’umusanzu bya Ayatollah Khamenei.
Urupfu rwa Mansoureh n’urw’umugabo we rwakomotse kuri ibi bitero rwateje umwuka mubi n’impagarara mu Burasirazuba bwo Hagati. Ibihugu bitandukanye byagaragaje impungenge ku ihindagurika rya politiki n’umutekano muri ako karere, mu gihe inzego za gisirikare n’iz’ubutegetsi muri Irani zasabye kwihorera no gukaza ingamba zo kurinda ubusugire bw’Igihugu mu bihe biri imbere.





