Umuhanzi w’indirimbo za gospal, Israel Mbonyi yongeye gukora amateka.
Umuhanzi Israel Mbonyi uvuka i Mulenge akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda yaciye agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere ukurikiranwa cyane ku rubuga rwa YouTube.
Mu busanzwe byari bizwi ko Meddy ariwe muhanzi ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda ku rubuga YouTube hanyuma Israel Mbonyi akaza ku mwanya wa kabiri.
Ariko nk’uko biri kuri ubu, izo mbuga zagaragaje ko Israel Mbonyi yamaze guca kuri Meddy aba umuhanzi wa mbere ukurikiranwa cyane aho magingo aya akurikiranwa n’abarenga 1,440,000 mu gihe Meddy we akurikiranwa n’ababarirwa muri 1,430,000.
Israel Mbonyi ni umuhanzi watangiye gushyira ibihangano bye hanze ubwo yari hanze y’u Rwanda kuko yabikoreye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye gukomereza amashuri ye. Kuva icyo gihe kugeza ubu afite indirimbo ziri gukora ku mitima yabenshi. Indirimbo ze zatangiye kuja hanze mu mwaka w’ 2011.
Gusa, nk’uko ubwiwe yagiye abiganiriza ibitangazamakuru bitandukanye yagaragazaga ko nawe ubwiwe byamutunguye cyane kuba indirimbo ze zarakunzwe cyane, avuga ko nta nimbaraga nyinshi yabishyiragamo, ariko akabishimira Imana.
Ubwo yahabwaga igihembo cya “Groove awards ya Best Diaspora,” bwa mbere, yagize ati: “Natunguwe no kubwirwa ko nahawe Groove awards ya Best Diaspora, ntungurwa n’ukuntu izi ndirimbo zakunzwe cyane, bitandukanye nahantu twazikoreye n’uburyo twazikoze. Ntabunyamwuga bwarimo rwose.”
Icyo gihe yarazwi ku ndirimbo ya “Uri number One, Yankuyeho urubanza, Kumigezi, Ndanyuzwe, Nzibyo nibwira, Kumusaraba, ndetse na Hari impamvu.” Avuga ko uwa mufashije kuzishyira hanze, ubwo yari mu Buhinde ni Higiro kandi ko yarishyize hanze akoresheje ikorana buhanga riciriritse, gusa nyuma yaje kongera kuzikora akoresheje ikorana buhanga rigezweho.
Uyu muririmbyi Israel Mbonyi yavutse tariki 20/05/1992, avukira mu duce two muri grupema ya Bijombo, mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ahagana mu mwaka w’ 1997 nibwo Israel Mbonyi n’ababyeyi be bageze mu Rwanda. Mbonyi nk’umukrisitu yabarizwaga mu itorero rya Restoration Church kwa Apostle Masasu.
Yagiye aba muri Korali zitandukanye akanazicurangira kuko yarazi gucuranga cyane guitar, yabaye nko muri Korali yitwa intumwa za Yesu, Group de Lounge aho yize ku ishuri ryisumbuye, ndetse kandi yaje kuba no mu rindi tsinda ryitwa Amani.
Mbonyi ubwe yavuze ko icyo gihe yabaga mu ma Korali yahimbaga indirimbo kuko yazirotaga, yarangiza akaziha abandi ariko yari ataragira amahirwe yo gutera kuko yabaga ari gucuranga. Nubwo yagendaga anyura mu bigoranye ariko ntibyabujije ko aza kuba umuririmbyi wikirangirire ndetse kuri ubu akaba yamaze guhiga abandi bose bo mu Rwanda.
MCN.