Ku wa kabiri, tariki 12/12/23, muri teritware ya kongolo, mu Ntara ya Tanganyika, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, biravugwako umugabo wiyamamarizaga kuba umu depite kurwego rw’Intara yapfuye ari muri meeting yo kwiyamamaza.
Iriya meeting yari yabereye neza mu gace ka Nimba, muri Secteur ya Baluba muri teritware ya Kongolo.
Urupfu rwashikiye uriya mugabo ubwo yafataga ijambo arikubwira imbaga yariyamwitabye ibyo azabakorera nibwo yikubise hasi umwuka uvamo arapfa, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wa polisi ikorera murako gace ka teritware ya Kongolo.
Gusa icyaba cyateye uwo Mugabo gupfa nicyo gikomeje kutavugwaho rumwe nabose nimugihe bamwe ba byise amarozi.
Bruce Bahanda.