Umukomando wa Wazalendo arashinjwa gutera impagarara mu mujyi wa Uvira
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’umupaka wa Bujumbura mu Burundi.
Amakuru yemejwe n’abatuye muri ako gace avuga ko ayo masasu yatangiye kumvikana ahagana saa tatu z’ijoro, ku kabari kazwi ku izina rya New Hope, hafi ya Monument.
Umuturage wari hafi y’aho byabereye yabwiye Minembwe Capital News ko amakimbirane yatangiye ubwo komanda wa Wazalendo yari yicaye muri ako kabari. Uwo muzalendo ngo atumiza inyama ku mafaranga ibihumbi bitatu bya Congo ( 3,000 frc), ariko nyuma asaba ko bamuzanira izibihumbi icumi ( 10,000 frc), ibintu byahise bitera impaka hagati ye n’abakozi b’akabari.
Nyuma y’uko nyiri akabari yanze kumwemerera ibyo yasabaga, uwo muzalendo yahise ategeka umurinzi we (escort) kurasa, ibintu byahuruje abandi barimo abasirikare ba PM bagerageje kumuhagarika. Ibyakurikiyeho byabaye urufaya rw’amasasu, ubwo impande zombi zarasanaga.
Iri raswa ryahise riteza impagarara mu mujyi wose, aho andi masasu yakomeje kumvikana mu duce dutandukanye twa Uvira, bamwe bo muri Wazalendo bakaba bavugwaho kuba bararasaga amasasu batagira icyo barengera.
Umwe mu baturage bo muri ako gace yabwiye itangazamakuru ati: “Iri joro ryahise riba rirerire, abantu bahungira mu nzu zabo. Twatekerezaga ko ari intambara yatangiye.”
Amakuru y’ibanze yemeza ko Umuzalendo umwe yakomerekejwe muri ubwo buriganya, naho abandi bahungira mu misozi hejuru ubwo amasasu yakomezaga kumvikana.
Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC muri Uvira bwemeje ko koko amasasu yumvikanye muri uwo mujyi, ariko buvuga ko byaturutse ku gisa n’ukutumvikana hagati ya Wazalendo n’abaturage, bushimangira ko “abakoze ayo makosa barimo gukurikiranwa n’ubuyobozi bw’igisirikare.”
Umuvugizi w’igisirikare muri icyo gice, Major Kasereka yongeyeho ko umutekano wasubiye mu buryo mu masaha yakurikiye, kandi ko habayeho gufatwa kw’ingamba zo gukumira ibindi bikorwa byashobora guhungabanya abaturage.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko ibisa n’ibi bikorwa by’urusaku rw’amasasu bigira ingaruka zikomeye ku mutekano w’abaturage no ku bikorwa by’ubucuruzi, kuko bikomeza kuburizamo ibikorwa by’iterambere ndetse bikongera ubwoba mu baturage.
Mu mujyi wa Uvira, aho ubucuruzi bushingiye ku isoko ryambukiranya imipaka buri ku isonga, abacuruzi bakomeje kugaragaza impungenge z’uko umutekano muke ushobora guhungabanya ubukungu bw’ako karere, cyane cyane ko ibikorwa nk’ibi bibera hafi y’umupaka w’u Burundi, bikabangamira n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ubuyobozi bw’igisirikare cya FARDC burasaba abaturage gukomeza kwirinda ibihuha no gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage burusheho gushimangira ituze mu mujyi wa Uvira n’utundi duce twegereye umupaka.






