Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 24, 2025
in Religion
0
Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

You might also like

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

Umuhanuzi w’Imana yatanze ibimenyetso 10 bizabanziriza gutabarwa ku bwoko bwayo muri RDC.

Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23.

Umukozi w’Imana Reverend Ndamahizi Matayo, mu nyigisho yigishije mu giterane kiri kubera ku itorero rya Shilon muri Uganda, yavuze ko Ababiligi n’Abasedwa bahemukiye Abanye-Congo bo mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo kubijyanye n’imyigire.

Ni uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 24/05/2025, aho uyu mukozi w’Imana Ndamahizi yagaragaje ko Ababiligi mu misozi y’i Mulenge bari barahazanye Faculte imwe gusa ya Pedagogy (uburezi), avuga ko ibi ari ubugome bukabije bakoze.

Yagize ati: “Ababiligi bakubiye abo mu misozi miremire y’i Mulenge mu gatebo kamwe. Babazanira amashuri yigaga iby’uburezi gusa. Ibi ni ubugome bubi.”

Ibyo yabivuze kubera ko mu myaka yashize mu misozi miremire y’i Mulenge, uhereye mu Rurambo ukageza mu Minembwe n’ahandi nko mu Bibogobogo n’i Ndondo ya Bijombo ndetse na Mibunda, wasangaga amashuri hafi ya yose, barigaga ibijyanye n’uburezi bwonyine. Aha ni kubanyeshuri babaga batangiye uwa kane kuko ariho bafatiraga Faculte. Nyamara ibi byarahindutse kuko ubu hari n’ibindi byigwa byinshi bitandukanye byamaze kuhazanwa.

Ikindi yanenze ni Abasedwa bazanye ubutumwa bwiza muri iyi misozi miremire y’i Mulenge, avuga ko n’abo bahazanye ubutumwa ariko bababuza gucukura izahabu no kuzicuruza. Bavugaga ko ari icyaha, ariko bo bakazicukura bakazijana iwabo.

Ati: “Abasedwa baraduhemukiye! Kutubuza gucuruza izahabu no kuzicukura! Mbega ubugome bunuka we!”

Yageze aha ahita agira ati: “Twamaganye umwuka w’Ababiligi n’Uwabasedwa mu misozi y’i wacu i Mulenge.”

Ibi yabivuze ari kubwiriza hejuru yo kudatinya, hari nyuma y’aho yari yasomye mu gitabo cyo Kuva 14:21-22.

Umushumba Ndamahizi Matayo, yavuze ko Umukristo wese usenga Imana agomba kwirinda kugira ubwoba, kandi ngo akirinda kuvuga ngo byacitse! Ngo kuko iyo ufite Yesu nta byacitse bibaho.

Ati: “Tugomba kwirinda kuvuga ko byakomeye, kubera ko dufite Yesu.”

Yongeye ati: “Aho tugeze hose Imana iduha icyo gukora.”

Yanavuze ko Mose yageze i Midiani kandi yarahunze, ariko abona icyo akora, bityo nawe uzabona icyo ukora, igihe uzaba washize Imana imbere.

Umukozi w’Imana wabwirije aya magambo, ni umushumba w’itorero rya Holy spirit muri Uganda. Ni Umunye-Kongo ukomoka mu Bibogobogo muri Kivu y’Amajyepfo. Akaba ari uwo mu bwoko bw’Abafulero.

Tags: AbabiligiAbasedwaBarahemutseMulenge
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

by Bruce Bahanda
May 25, 2025
0
Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika. Umushumba w'itorero rya All National Assembly of God, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ko igiterane cya Pentecost icyo...

Read moreDetails

Umuhanuzi w’Imana yatanze ibimenyetso 10 bizabanziriza gutabarwa ku bwoko bwayo muri RDC.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Ibindi bitari byavuzwe mu buhanuzi buvuga kuri RDC.

Umuhanuzi w'Imana yatanze ibimenyetso 10 bizabanziriza gutabarwa ku bwoko bwayo muri RDC. Umuhanuzi w'Imana akaba n'Umushumba muri rimwe mu matorero ayobowe n'Abanyamulenge mu gihugu cya Uganda, Sadoki Kavoma,...

Read moreDetails

Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
May 18, 2025
0
Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23.

Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23. Abayobozi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, bakoze amasengesho i Goma mu...

Read moreDetails

Rev-Mudaheranwa Fidel, yabwirije hejuru y’ubwenge buboneye.

by Bruce Bahanda
May 17, 2025
0
Rev-Mudaheranwa Fidel, yabwirije hejuru y’ubwenge buboneye.

Rev-Mudaheranwa Fidel, yabwirije hejuru y'ubwenge buboneye. Umukozi w'Imana Mudaheranwa Ntwayingabo Fidel mu giterane cy'Urubyiruko kiri kubera mu gihugu cya Uganda yavuze ibisobanuro byimbitse k'ubwenge buboneye. Iki giterane cyatangiye...

Read moreDetails

RDC: Ibivugwa ku muntu warimo asenga azagupfa.

by Bruce Bahanda
May 14, 2025
0
RDC: Ibivugwa ku muntu warimo asenga azagupfa.

RDC: Ibivugwa ku muntu warimo asenga azagupfa. I Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo haheruka kwitaba Imana umuntu warimo arasenga, nk'uko amakuru ava muri iki gihugu abivuga....

Read moreDetails
Next Post
Yasabye ko FDLR na Wazalendo bisenywa burundu.

Yasabye ko FDLR na Wazalendo bisenywa burundu.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?