• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Yasabye ko FDLR na Wazalendo bisenywa burundu.

minebwenews by minebwenews
May 24, 2025
in Regional Politics
0
Yasabye ko FDLR na Wazalendo bisenywa burundu.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Yasabye ko FDLR na Wazalendo bisenywa burundu.

Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aza kubusigira Felix Tshisekedi, yamusabye ko asenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ihuriro rya Wazalendo.

Bikubiye mu ijambo Joseph Kabila yagejeje ku Banye-Congo tariki ya 23/05/2025, ku nshuro ya mbere nyuma yo kuva ku butegetsi mu myaka itandatu ishize.

Yavuze ko umutekano wazambye mu bice bitandukanye bya RDC, cyane cyane mu Burasizuba bwayo, bitewe n’ubutegetsi bubi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Yagize ati: “Umutekano ukomeza kuba mubi , kubera imiyoborere mibi igihugu kirimo. Imyitozo ya gisirikare itangwa nabi, abantu bakinjizwa mu gisirikare hashingiwe ku moko ndetse abofisiye bakuru biganjemo abavuga ururimi rw’igiswahili bagafungwa badaciriwe urubanza.”

Yasobanuye ko nk’umuntu wabaye umusirikare, agatoza abasirikare ba RDC, akabayobora no kurugamba, ahamya ko imyitwarire mibi yabo bagaragaza mu mirwano itatewe na bo, ahubwo ko ari umusaruro w’imiyoborere mibi y’ubutegetsi buriho.

Ingabo za Congo avuga, zikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ihuriro rya Wazalendo rizwi ko ryamunzwe n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, zizera ko izazifasha gutsinda iyi ntambara.

Yanagaragaje ko ugufatanya na FDLR n’imitwe ya Wazalendo byashoboraga kugira ingaruka zo kwagurira intambara mu karere ka Afrika y’ibiyaga bigari.

Ninaho yahise asaba ubutegetsi bwa Tshisekedi gusenya Wazalendo na FDLR irimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubundi kandi abusaba kudakoresha abacanshuro.

Joseph Kabila yasabye kandi ko perezida Felix Tshisekedi acyura ingabo zose z’ibihugu by’amahanga ziri ku butaka bw’iki gihugu. Maze arangiza ashima umuryango wa SADC ko watangiye gucyura abasirikare bayo wari warohereje muri iki gihugu kurwanya umutwe wa M23, ariko ukazitsinda.

Tags: FDLRGusenyaKabilaTshisekediWazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?