
Umukuru w’igihugu ca leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa gatatu, tariki 18/10/2023, yerekeje muri Israel kujya kuganira n’abategetsi bayo kuri gahunda y’intambara barimo n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine.
Uyu mutegetsi ukomeye Joe Biden, biteganijwe ko agirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu mu Nama impande zombi ziza kuba zirimo abantu bake cane nk’uko byatangajwe na BBC.
Biden arahura kandi n’abagize Guverinoma ya Israel yashizweho muri iki gihe cy’intambara bahanganyemo na Hamas.
John Kirby, Umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu ka Amerika yavuze ko Biden anahura n’abatabaye bwa mbere mu gitero umutwe wa Hamas wagabye muri Israel, tariki 07/10.
Perezida Biden arahura kandi na bamwe mu bapfushije abo mu miryango yabo cyangwa abafite abo mu miryango yabo yashimuswe na Hamas.
Byari byitezwe ko Biden agirira uruzinduko muri Jordanie agahura n’abategetsi bo mu bihugu by’Abarabu ariko byakomwe mu nkokora n’igisasu cyaturikiye ku bitaro muri Gaza, hari ubwoba ko cyahitanye Abanye-Palestine babarirwa mu magana.
Imibare itangwa ivuga ko hari Abanyamerika 31 biciwe mu bitero bya Hamas, mu gihe 13 muri Israel bataramenyekana aho baherereye.
Amakuru avuga ko abantu byibura 3,000 biciwe mu bitero by’ibisasu bya Israel muri Gaza, nk’uko bivugwa n’abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi.
Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe wamaganye wivuye inyuma Israel, nyuma y’icyo gitero gikomeye iheruka kugaba kuri bimwe mu bitaro byo muri Palestine ikacyiciramo abana babarirwa mu magana.
Ku wa Kabiri tariki ya 17/10/2023, ni bwo Israel yagabye ibitero bikomeye mu Mujyi wa Gaza, birimo icyagabwe ku bitaro bya Al-Ahli Baptist biherereye muri uriya mujyi.
Iki gitero cyakora cyakuruye uburakari kuri benshi mu batuye Isi bashinja Israel kuba ikomeje gukoresha imbaraga z’umurengera ikica abaturage b’inzirakarengane.
Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe biciye muri Perezida wa Komisiyo yawo, Moussa Faki Mahamat, uri muri ba nyamwinshi bamaganye kiriya gitero; uvuga ko ibyo Israel yakoze bigize icyaha cy’intambara.
Faki yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “Nta magambo yasobanura uburyo ki twamagana kuba Israel yarashe ibisasu ku bitaro byo muri Gaza uyu munsi, ikica amagana y’abantu. Kwibasira ibitaro bifatwa nk’ahantu hatekanye n’amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi ni icyaha cy’intambara. Umuryango mpuzamahanga kuri ubu ugomba guhita ugira icyo ukora.”
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na we ari mu bamaganye iki gitero, avuga ko “nta mpamvu n’imwe yatuma ibitaro biraswaho, nta mpamvu n’imwe yasobanura kurasa abasivile.”
Macron yunzemo ko “hagomba gutangwa umucyo ku byabaye.”
Israel ku ruhande rwayo ivuga ko ifite ibihamya birimo amajwi n’ibiganiro bishimangira ko kiriya gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba w’aba-Jihadistes.
By Bruce Bahanda.