Umuhungu muto Gabriel Attal, w’imyaka 34 y’amavuko, yagizwe minisitiri w’intebe mu gihugu c’u Bufaransa.
Ni kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 09/01/2024, bya tangajwe n’u mukuru w’igihugu c’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ko yashizeho minisitiri w’intebe mushya, waje atsimbuye madame Elizabeth Borne.
Emmanuel Macron, akoresheje urubuga rwa X, yashimiye minisitiri mushya, Gabriel Attal, yagize ati: “Nshobora kwiringira imbaraga zawe n’ubwitange bwawe, bwo gushira mu bikorwa imishinga izamura igihugu c’u Bufaransa. Twizeye neza ko uzabikora neza.”
Bwana Gabriel Attal, yaje kuri uyu mwanya atsimbuye madame Elizabeth Borne, weguye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 08/01/2024.
Perezida Emmanuel Macron, yanashimiye Elizabeth Borne, weguye kuri uy’u mwanya wa minisitiri w’intebe, yagize ati: “Nshuti Elizabeth Borne, umuhate wawe, wagaragaje ukorera igihugu cyacu k’umunsi k’umunsi, bya tubereye intangarugero. Akazi wakoze kose wagakoranye umurava kandi ukabikorana umutima wawe wose. Turagushimiye byimazeyo.”
Uwahawe kuba minisitiri w’intebe mu Bufaransa, bwana Gabriel Attal, ni umwe mubashigikira bavuye inyuma ababana basangiye ibitsina (LGBT).
Mu mateka y’igihugu c’u Bufaransa, Gabriel Attal, bya vuzwe ko ariwe ubaye wambere uyoboye iyi minisiteri akiri muto.
Bruce Bahanda.