
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kumunsi w’ejo hashize yageze i Kinshasa muri Repubulika ya Democrasi ya Congo, aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, hateganyijwe ivugurura ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibisirikare by’ibihugu byombi yari yarasinywe mu mwaka ushize.
U Burundi busanzwe bufite ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahanini mu misozi miremire y’Imulenge mu Minembwe na Rurambo. Izi ngabo ziriyo hashingiwe ku masezerano y’ibihugu bibiri, bukagira n’izindi ziri muri Kivu y’Amajyaruguru mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC.
Uyu Mukuru w’igihugu c’u Burundi, uyoboye umuryango wa EAC, aje igihe Ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC) bivugwa ko zizaguma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’itariki 8/09/2023, igihe manda yabo izaba irangiye.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama idasanzwe y’abagaba bakuru b’ingabo zo mu karere yabereye i Nairobi muri Kenya ku wa Kane ushize. Ni ukugirango habanze hashimangirwe ibyagezweho n’izi ngabo mu gihe zihamaze.
Mbere yo kuvugurura manda ya mbere yazo ku itariki ya 8/03/2023, Kinshasa yari yabanje kwinubira inshuro nyinshi izi ngabo z’akarere yashinjaga kutarwanya umutwe wa M23 kandi isaba ko hakorwa isuzuma mbere yo kongererwa manda.
Izi ngabo zo mu karere zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri ubu zigizwe n’abasirikare b’u Burundi, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 28/08/2023.
