Ibi biri mu busesenguzi twa kuye k’urubuga rwa Vive M23.
Uru rubuga rwa byanditse ru koresheje ururimi rw’igifaransa.Twagerageje ku bishira m’ururimi rw’ikinyamulenge.
Mu nyandiko ruriya rubuga, rwashize hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15/01/2023, rwa nenze imivugire ya perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ndetse runenga n’imikorere ye.
Mubyo bashize hanze bagize bati: “Umwaka ushize, Perezida w’u Burundi yakomeje kunengwa cyane, n’abanyabwenge benshi, ku buryo bya mutereye kuvuga vuga ku ma radio cyane, ariko ibyo yavuga ugasanga nta kuri bifite.”
“Hari umugabo tudashatse kuvuga wanditse ku rukuta rwe rwa X anegura perezida Evariste Ndayishimiye kubyo avuga iwe asanga bihabanye n’ukuri kwibihari, yagize ati:”Njyewe Major Gen Evariste sinamwita habe na Caporal kuko hari ba Caporal ba murusha ubwenge, kuko hari video Evariste Ndayishimiye aheruka gutangaza avuga ko Abarundi ari abatunzi kurusha Abanyamerika.”
“Evariste Ndayishimiye yavuze ko imbuto imwe ya Avoka igura $5 naho kwishura inzu bigatwara $800 rero umurundi wese Ndayishimiye avugako ariwe mukire kuruta umunyamerika.”
“Hari ikibazo uyu mugabo yabajije perezida Evariste Ndayishimiye, ese abarundi baramutse baguhaye imbuto 100 za Avoka wabaheza imadorali 300?”
“Yongeye yibaza icyoba cyaratumye yohereza ingabo ze mu Burasirazuba bwa RDC, kuriwe abona kwari ukugira yibe amavoka ati niba aribyo wagerageje ukishura abasirikare bawe bapfira muri Kivu y’Amajyaruguru, bazira ifaranga wahawe na perezida Félix Tshisekedi.”
Ruriya rubuga rwasoje ruvuga ko perezida Evariste Ndayishimiye, w’u Burundi, yarenze no ku mabwiriza agenga ibihugu byo mukarere.
Ati: “Uyu mwaka ushize w’2023, perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiye ahonyora amategeko agenga umuryango w’Afrika y’iburasirazuba(EAC),anengwa kuba yarohereje ingabo ze rwihishwa ku rwanya M23, mugihe hari abandi basirikare be bari mubice M23 yahozemo, mu rwego rwo gushakira RDC amahoro. Yongeye kunengwa kandi gufata icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.”
Uyu mwanditsi ntiyahwemye no kwita Perezida Evariste Ndayishimiye umuhubutsi.
Yagize ati: “Evariste Ndayishimiye umwaka ushize yaranzwe n’ikintu cyo guhubuka mu mvugo ze no mubikorwa bye. Ibyo avuga nibyo akora bigaragaza abajyanama be ba bi. Baramwoshya bikamuterera gukoresha imvugo zidafiteye igihugu inyungu yewe sitanafite n’ibisobanuro.”
Yatanze urugero agira ati: “Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda gufasha Red Tabara, ariko yirengaguza ko Red Tabara iba mu misozi ya Congo kandi yirengagiza ko leta y’u Rwanda itayobewe ko Igisirikare c’u Burundi gikorana n’Interahamwe zirimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda ahagana mu mwaka w’1994. Imvugo ze zibamo kwibesha gukomeye.”
Bruce Bahanda.