Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko Guverinoma y’igihugu cye itazongera gushikirana na leta ya Kigali.
Ni mu kiganiro Perezida Félix Tshisekedi, yahaye itangaza makuru i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya RDC, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30/01/2024.
Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro cy’igena migambi y’u mwaka w’2024, n’ikiganiro cya nitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Tshisekedi yagize ati: “Nta biganiro bizabaho byacu n’u Rwanda, n’igihe cyose bafata igice cy’ubutaka bwacu. Nta bwo tuzemera ko habaho ubw’umvikane ubwo aribwo bwose bwa Kinshasa na Kigali.”
Ibi yongeye ku bishimangira agira ati: “Guverinoma yanjye yongeye gushimangira ibi tugomba kurinda ubusugire bw’igihugu bw’ubutaka bwacu, kabone niyo dufite abari kudutera, nti dushaka ubw’umvikane ku badutera.”
Tshisekedi yakunze cyane kunenga u Rwanda aho avuga ko rushigikira M23 irwanya leta ye, ibyo Kigali itemera n’umunsi n’umwe hubwo bagashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bakorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda mu 1994.
Bruce Bahanda.
Urujakw’imbwa ruyizib’amatwi nakubwiriki!