Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yitabiriye umuhango wo gushingura umudamu w’umukozi w’Imana.
Wari umuhango wo gushingura Blanche Kandola Odia, umudamu wa Pasitori Marcelo Jérémy Tunasi.
Uyu muhango wo gushyingura uyu mudamu wabereye ahitwa Nécropole Entre Terre et Ciel, bikaba byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 17/06/2024, nyuma y’uko nyakwigendera asezeweho bwa nyuma muri Stade Père Raphaèl de la Kethule.
Nk’uko byasobanuwe nuko kandi muri uyu muhango Tshisekedi yawitabiriye ari kumwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye, barimo, Vital Khamere, Jean Pierre Bemba Gombo, Muyaya Patrick n’abandi, ndetse n’umugore we, Denise Nyakeru.
Uretse perezida Félix Tshisekedi n’aba banyapolitiki bafite amazina amaze kuba ibirangirire muri Repubulika ya demokarasi ya Congo nka Jean Pierre Bemba Gombo bitabiriye uyu muhango wo gushyingura, wanitabiriwe n’abanyapolitiki nka Augustin Kabuya, Françoïs-Tatu.
Perezida Félix Tshisekedi wagaragaye muri uyu muhango, yanafashe mu mugongo Pasitori Marcelo Jérémy Tunasi, ubwo yamuramutsaga asa nk’umukomeza, dore ko uyu mukozi w’Imana yagaragaje intenge nke n’agahinda kenshi muri uyu muhango wo gushyingura umugore wa pasiteri Marcelo, mu ijambo rye, yavuze ko umugore we yitabye Imana nyuma y’uko yari yakorewe operasiyo yohereje muri Istanbul muri Turquie.
Yagize ati: “Nyuma y’uko byari bimaze umwanya munini, nahamagaye abaganga kugira ngo menye uko umugore wanjye amerewe, bambwira ko agisinziriye. Nategereje amasaha abiri, atatu, ane, ariko ndaheba.”
Uy’u mukozi w’Imana avuga ko byageze aho akinjira mu cyumba umugore we yari yaryamyemo, agasenga kugira ngo akanguke ndetse akamusengera kurusha uko yaba yarigeze kubikorera undi, ariko bikarangira yitabye Imana.
Yavuze ko yakomeje gusenga kugira ngo arebe ko yazuka, ndetse akajya mu buruhukiro umugore we yabaga arimo, agasenga kugira ngo Imana ikore ibitangaza kugeza ku munsi w’ejo ubwo bamushyinguraga, ariko bikarangira icyifuzo cye kidasubijwe.
MCN.