Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yashyizeho Guverinoma nshya itagize impinduka nyinshi.
Ni bikubiye mu itangazo ryashizwe hanze n’ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 16/08/2024.
Iri tangazo nk’uko rigaragara, rigaragaza ko abagize Guverinoma nshya bashyizweho na perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Iyi Guverinoma nshya ntirimo impinduka nyinshi, kuko abari bayisanzwemo benshi bayigarutsemo.
Muri izi mpinduka nke zagaragaye, hari Dr Ngabitsinze Jean Chrisosthome wari minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wasimbuwe kuri uyu mwanya na Prudence Sebahizi na Munyagaju Aurore wari minisitiri wa siporo wasimbuwe na Richard Nyirishema.
Mu bandi bayobozi bakuru bashyizweho na perezida Paul Kagame, harimo umuyobozi mukuru w’urwego rw’imiyoborere RGB Usta Kayitesi wasimbuye Dr Doris Uwicyeza Picard.
Iyi Guverinoma nshya ikaba igizwe n’ab’aminisitiri 21 n’abanyamabanga ba leta 9. Irimo abagore 10 n’abagabo 20.
MCN.