• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze uburyo Tshisekedi yageze ku ngoma.

minebwenews by minebwenews
July 4, 2025
in Regional Politics
0
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze uburyo Tshisekedi yageze ku ngoma.
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze uburyo Tshisekedi yageze ku ngoma.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yashyizwe ku butegetsi n’abatekerezaga ko bazakorana na we neza.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/07/2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kigali mu Rwanda.

Iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 31 nyuma yo kwibohora, avuga ibyo muri RDC n’ibindi binyuranye.

Kubya RDC, perezida w’u Rwanda yavuze ko hari ababonaga ko bazakorana neza na we, bituma bamushyira ku butegetsi, maze ngwaza kubahemukira.

Avuga ko hari n’abayobozi b’ibihugu babirebaga ariko baricyecyekera, barimo Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, perezida Abdel Fathah Al-Sisi wa Misiri, na Cyril Ramaohosa wa Afrika y’Epfo.

Yagize ati: “Muzi uko perezida wa RDC yageze ku butegetsi? Yahamagawe mu biro batekereza ko bakorana neza bamuha ubutegetsi.”

Yakomeje ati: “Muzi ko hari n’abakuru b’ibihugu babirebaga? Harimo Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, undi ni perezida wa Misiri ndetse na perezida Ramaohosa wa Afrika y’Epfo.”

Avuga kandi ko umutwe wa M23, wubuye imirwano uturutse muri Uganda, atari mu Rwanda.

Asobanura ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bitirengangijwe gusa n’abategetsi b’iki gihugu, ahubwo ko byanirengagijwe n’ababushigikiye.

Nyuma yahise avuga ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC hagati y’u Rwanda na Congo.

Ati: “Navuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, twe tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka ariko bimwe bihera ku byo abandi bakora na bo twemeranyije.

Avuga ko igihe cyose inzira yo gukemura ibibazo bya RDC itaraboneka, u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano warwo.

Ibi abivuze mu gihe no mu minsi ishize yagiye abigarukaho, hari n’ubwo yigeze kugirana ikiganiro n’umunyamukuru witwa Mario Nawful, amubwira ko Tshisekedi atari akwiye kuyobora RDC.

Icyo gihe kandi yavuze ko Tshisekedi atigeze atsinda amatora, ahubwo ko yibiwe amajwi ashyirwa ku butegetsi.

Tags: Ku NgomaPaul KagameTshisekediU RwandaYashyizweho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?