Umukwabo AFC/M23 yakoze i Goma yawungukiyemo amakuru mashya kandi atangaje.
Abasirikare bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, bazindutse bakora umukwabo mu mujyi wa Goma, birangira bawufatiyemo umurwanyi wo mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali ukaba kandi ukorana byahafi n’ingabo za Leta ya Congo(FARDC) ababwira ko General Omega ko akibaho!
General Ntawunguka Pacifique uzwi cyane ku izina rya Omega ari mu bashyinze umutwe wa FDLR. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2024 hari amakuru yavugaga ko yaba yarishwe.
Ariko igitangaje nyuma y’aho abasirikare ba M23 bakoze umukwabo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 14/05/2025, bakawufatiramo umurwanyi wa FDLR witwa Pacifique Ndayambaje, yababwiye ko Omega ari ho.

Mu buhamya yatanze yagize ati: “Omega arahari, naramubonye mu minsi ishize, ubu ari kwirukanka mu mashyamba.”
Aya makuru akaba ahabanye n’ayatangajwe mu mwaka ushize, yavugaga ko uyu muyobozi wo muri FDLR yaba yaraguye mu mirwano cyangwa yarishwe.
Icyo gihe byanatangajwe ko ari we warumuyobozi mukuru w’uyu mutwe wa FDLR, ndetse ukaba ari umwanya yaramazemo igihe kirekire. Omega mu busanzwe yakundaga kuvugwa mu mashyamba yo mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC, aho ndetse nayo makuru yagaragazaga ko yarasiwe mu ntambara zaberaga mu bice biherereye muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Hagataho, amakuru avuga ku buzima bwa General Omega, impande zitandukanye ziracyakomeje kugerageza kumenya ukuri kubuzima bwe.