Umunani nibo batangiye guhatanira kuyobora igihugu cya Uganda
Abakandinda umunani nibo batangiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda, aho ndetse banatangiye ibikorwa bibafasha gushaka amajwi mu matora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2026.
Ibi bikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa mbere tariki ya 29/09/2025, bikazarangira tariki ya 12 z’ukwezi kwa mbere uriya mwaka utaha.
Urutonde rw’abakandida rugaragaza ko ari abantu umunani.
Barimo perezida Yoweli Kaguta Museveni, ari na we uyoboye iki gihugu akaba ava mu ishyaka rya NRM.
Abandi ni Mugisha Muntu wo mu ishyaka rya Alliance for National Transformation, Robert Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine n’abandi.
Ku munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza, ishyaka rya NRM ryo ryahuriye mu nama yaguye yo gutangaza uzayobora ibikorwa byo kwamamaza perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Bobi Wine we n’abamushigikiye batangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu gace ka Busoga mu Burasirazuba bw’iki gihugu, akomereza i Jinja mu majyaruguru y’igihugu.
Uyu Bobi Wine ufatwa nk’uzahangana na Museveni bikomeye, mu matora y’ubushize yo mu mwaka wa 2021 yari yagize amajwi 35%. Museveni agira 58%.
Mubarak Munyagwa, mbere y’uko atangira ibikorwa byo kwiyamamaza yabanje gusangira n’abarwanashyaka be anasengera mu mujyi wa Kampala mbere yo gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza i Kampala.
Perezida Museveni uri mu biyayamaza, ategetse iki gihugu kuva mu mwaka wa 1986, nyuma yo gutsinda urugamba rwasize ruhiritse ubutegetsi bwa Milton Obote.
Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine uwo byitezwe ko ari we uzahatana bikomeye na perezida Museveni, ari mubakunzwe cyane, bitewe ahanini n’ibigwi yari afite mu muziki.
Binazwi ko mu mwaka wa 2017 kwari bwo yinjiye muri politiki ku mugaragaro, kuko ni nacyo gihe yatowe kuba Umudepite.