• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umunsi ugira kane, FARDC n’abambari bayo bagaba ibitero ku Banyamulenge; icyo babivugaho.

minebwenews by minebwenews
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Umuganda udasanzwe wakorewe ku kibuga cy’indege cya Minembwe.
112
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umunsi ugira kane, FARDC n’abambari bayo bagaba ibitero ku Banyamulenge; icyo babivugaho.

You might also like

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Uyu munsi kandi ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryongeye kugaba ibitero ku Banyamulenge mu nkengero za komine ya Minembwe, ahatuwe n’Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi amagana, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru ihuriro ry’Ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo ridasiba kugaba ibitero ku Banyamulenge.

Ni mu gihe no muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nabwo ririya huriro ryongeye ku kigabamo ibyo bitero.

Ibi bitero byagabwe mu gice cya Gakangala na Kivumu, ibice biherereye muri secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni bice kandi biherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya komine ya Minembwe.

Amakuru dukesha abaturiye ibyo bice bya Minembwe, avuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho barwanirira Abanyamulenge bakaba babarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, bamaze kwerekeza imbunda zabo kubagabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge uwa Kivumu n’uwa Gakangala.

Nyuma yuko uyu mutwe wa Twirwaneho werekeje imitutu y’imbunda zabo kuri ririya huriro ryabagabyeho ibitero, Ingabo zo muri iryo huriro zahise zitangira kurwana zisubira inyuma, nk’uko n’ubundi zihora zitera ariko zigasubizwa inyuma.

Ejo ku wa gatanu iri huriro ryateye mu irembo rya Mukoko na Nyaruhinga, ariko birangira uyu mutwe wa Twirwaneho uri kubitaguye kubi, rihungira mu misozi ikikije kwa Mulima werekeza i Fizi.

Kimwecyo, hari amakuru yatanzwe mu ijoro ryaraye rikeye, ayo Minembwe Capital News yahawe n’umwe uri i Fizi, yavuga ko Fardc n’ingabo z’u Burundi zazamutse ku bwinshi zerekeza mu Minembwe.

Avuga ko baturutse i Uvira n’aha i Fizi ku i zone, kandi ko abazamutse bose babarirwa hagati ya 500 na 600.
Bikavugwa ko ari bo batangiye kugaba ibyo bitero ku Banyamulenge.

Ubuyobozi bw’iri huriro mukohereza abandi basirikare mu ntambara mu Minembwe, ni murwego rwo gutanga umusaada kuko abandi bariyo baneshwa kubi n’abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho.

Leta ishaka kongera kwisubiza igice cya Minembwe kirimo ikibuga cy’indege na Mikenke nayo ifite ikindi kibuga cy’indege gito.

Ibi bice byombi, Twirwaneho yabyigaruriye mu mpera z’ukwezi gushize kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’urupfu rwa General Rukunda Michel Intwari y’i Mulenge, iyarizwi cyane ku izina rya Makanika.

Uyu mutwe wabyigaruriye, nyuma y’imirwano ikomeye iyo wahanganyemo n’ingabo z’u Burundi, iza Congo, n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo.
Birangira uyu mutwe wigaruriye ibigo byose byagisirikare byari muri ibi bice, bimwe muri byo bikaba byaragenzurwaga n’ingabo z’u Burundi ibindi na FARDC.

Tags: FardcFDNBIbiteroIngabo z'u BurundiMinembwe
Share45Tweet28Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation - ubusesenguzi Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y'i Mulenge,...

Read moreDetails

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye icyo abaturage bari gukora nyuma y’aho m23 ifashe umujyi wa Walikale.

Hamenyekanye icyo abaturage bari gukora nyuma y'aho m23 ifashe umujyi wa Walikale.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?