Umuntu wa mbere mu bimukira yavuye mu Bwongereza aja mu gihugu cy’u Rwanda ku bushake.
Ni mu Cyumweru gishize nibwo leta y’u Bwongereza yemeje itegeko ritavugwaho rumwe ryemerera icyo gihugu kohereza mu Rwanda abimukira basanzwe bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yavuye mu Bwongereza ku wa Mbere w’iki Cyumweru ajya mu Rwanda nyuma y’uko leta y’u Bwongereza imwimye ubuhungiro, nk’uko ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP byatangaje.
Ibindi binyamakuru birimo Le Monde, nacyo cyandikirwa mu Bufaransa cyatangaje ay’amakuru kivuga ko uyu mugabo akomoka muri Afrika, ko kandi yuriye indege y’ubucuruzi iva mu Bwongereza yerekeza mu Rwanda.
Iki gitangaza makuru cyo mu Bufaransa kivuga ko kuba uyu mugabo yaremeye kujya mu Rwanda ku bushake azahita ahabwa amadolari y’Amerika 3700, n’ubwo inzego za leta y’u Bwongereza zitaremeza ay’amakuru.
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Rish Sunak yari yatangaje ko indege za mbere zizatwara abimukira zizatangira kuja mu Rwanda mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.
MCN.