Umunyamakuru w’u mubiligi yavuze ibigwi bya Joseph Kabila, ndetse amwita n’andi mazina meza.
Ni mu buhamya bwatanzwe kuri Top Congo FM, butanzwe na Colette Braeckman, umunyamakuru w’u mubiligi, avuga ko Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko ari umubyeyi w’ubumwe bw’iki gihugu cya RDC, ngo kubera ubwenge no kureba kure mu gihe cy’i miyoborere ye.
Iki kiganiro yagikoze mu rwego rwo kwibuka ifatwa ry’ubutegetsi ku myaka 29 muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kwa Joseph Kabila nyuma y’iyicwa rya se, Laurent Désire Kabila mu 2021.
Uyu munyamakuru w’u mubiligi, yagize ati: “Ku bijyanye na perezida wa Afrika, ku banyaburenganzuba, uwo babasha kungenzura agomba guhindanywa. Ni ko byari bimeze kuri se, Laurent Désire Kabila, kandi ni ko byagenze ku muhungu we, Joseph, umuperezida w’umunyabwenge cyane wavugaga igifaransa neza kandi uzi neza byose kuva yagera ku butegetsi, kugeza yubashwe, nibihangange kuri iy’i si harimo na Jaques Chirac.”
Colette Braeckman uherutse gutangaza ko yisanze mu bukangurambaga bugamije guharabika u Rwanda na perezida Paul Kagame atabizi, yakomeje avuga ko Joseph Kabila yari umuperezida uvuga icyo atekereza atavugaga ibyo yabwiwe kuvuga.
Ati: “Joseph Kabila ntabwo yigeze avuga ibyo yabwiwe kuvuga, yavugaga ibyo atekereza kandi yaratekerezaga, kandi ikibabaje nuko yahawe ishusho mbi. Iyo yitaba Joseph Kabila, DRC ntiyari gusubira hamwe . Yabaye ishingiro ryo kuyihuza no kuyiyobora , yunze ubumwe, mu matora ya mbere yo mu 2006. Tugomba kumuha ‘credit’ kuri ibyo. Yahoraga ambwira ko yifuza kuba mu mahoro mu rugo muri RDC nyuma ya manda ze zibiri yemererwa n’itegeko nshinga.
MCN.