Umunyamerika n’Abacanshuro Be Binjiye mu Ntambara muri Kivu y’Epfo
Mu gihe umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuzamba, amakuru aturuka mu gace ka Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Epfo, aravuga ko Erik Prince, umuherwe w’Umunyamerika uzwi cyane mu by’umutekano w’abikorera, yemeye gutanga ubufasha ku Ngabo za Leta ya Congo (FARDC) mu ntambara bamazemo igihe n’ihuriro Allience Fleuve Congo, AFC/M23.
Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko bamwe mu bacanshuro ba Erik Prince bamaze kwinjira ku murongo w’ibikorwa bya gisirikare, bakaba barifatanyije n’ingabo za FARDC mu guhangana na AFC/M23 muri iyi ntara.
Erik Prince ni umuherwe w’Umunyamerika wamenyekanye cyane nk’uwashinze ikigo cy’abacanshuro cyitwa Blackwater, cyaje guhindura amazina kikaba Academi, nyuma kikitwa Constellis. Iki kigo cyagize uruhare rukomeye mu ntambara zo muri Iraki na Afghanistan, ariko kiranavugwaho amakimbirane n’ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane nyuma y’ibyabereye i Bagdad mu 2007.
Mu myaka yashize, Erik Prince yakunze kugaragara mu bikorwa by’umutekano mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, aho yakoraga imirimo ijyanye n’amasezerano ya gisirikare, amahugurwa n’ubujyanama ku nzego z’umutekano za Leta.
Uvira n’ibice biyikikije bimaze igihe byibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro, harimo imitwe y’imbere mu gihugu n’ifitanye isano n’ibihugu by’abaturanyi nka FDLR. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku baturage, birimo ubwicanyi, ubusahuzi, kwimurwa ku gahato no guhagarara kw’ibikorwa by’ubukungu.
Mu bihe byashize, FARDC yakunze kunengwa kubera ibibazo by’imiyoborere, ibikoresho bike n’imyitozo idahagije, ari na byo byatumye Leta ya Congo itangira gushaka ubufasha butandukanye, haba ku bafatanyabikorwa mpuzamahanga, imitwe y’akarere, ndetse n’abikorera mu by’umutekano.
Kwinjira kw’abacanshuro ba Erik Prince muri iyi ntambara byateye impungenge n’impaka zikomeye mu banyapolitiki, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu. Bamwe babifata nk’igisubizo cyihuse gishobora gufasha FARDC kongera ubushobozi mu gihe gito, mu gihe abandi babona ko gukoresha abacanshuro bishobora kongera umwiryane, kubura gukurikiranwa n’amategeko no guhungabanya ubusugire bwa Leta.
Nubwo nta tangazo rirambuye Leta ya Congo irashyira ahagaragara rigaragaza ibikubiye mu masezerano ifitanye na Erik Prince, ibi bikorwa biri kuba mu gihe umuryango mpuzamahanga, cyane cyane Loni n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bakomeje gusaba igisubizo kirambye gishingiye ku kuvugurura inzego z’umutekano no gushimangira ibiganiro bya politiki.
Igihe kizagaragaza niba ubufasha bw’abacanshuro buzafasha FARDC kugarura umutekano urambye muri Uvira n’utundi duce twa Kivu y’Epfo, cyangwa niba buzaba intandaro y’ibibazo bishya. Gusa ikigaragara ni uko uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba imwe mu ntara zigoranye cyane ku isi mu bijyanye n’umutekano, aho igisubizo gisaba guhuza imbaraga za gisirikare, politiki n’iterambere ry’ubukungu.






