Umunyamulenge ukuze yasubiye mu gisirikare kugira ngo yifatikanye n’abandi kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Umusaza w’Umunyamulenge ufite imyaka 61 y’amavuko yavuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aza kwifatanya na Twirwaneho ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo butoteza abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri iki gihugu cyane cyane abo mu Burasizuba bwacyo.
Uyu musaza yitwa Sebinama Muhasha Enock. Mu minsi mike ishize nibwo yavuye muri Amerika aza kwifatanya na Twirwaneho kurwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Yabwiye itangazamakuru ko yaje muri iri huriro kugira ngo arwanye akarengane Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bagirirwa.
Asobanura ko ishyaka ryonyine ari ryo ryatumye yumva ko akwiye gutabara aba Banyamulenge(Abatutsi).
Nk’uko yabivuze yagize ati: “Mfite umuryango wanjye umeze neza, ntabwo mbuze amata yo kunywa cyangwa icyo kurya ahubwo ni ishyaka ryatumye numva nagaruka gutabara kandi ntabwo naje gupfa naratabaye.”
Yanavuze ko yabaye mu gisirikare cya RDC kuva mu mwaka wa 1996 kandi ko mu gihe yari akiri muto, yabonaga kirimo ivangura kuko hari ubwo bagenzi be bamubazaga niba ari umunye-Kongo.
Ati: “Nibuka njyewe igihe twari turi za Kabamba, twigeze kwicara umunsi w’isoko, abandi basirikare barambaza bati ‘wowe ko uvuga ko uri Umukongomani, muri iri soko ryose urabona usa nande?’ Kuko nabuze igisubizo, nababwiye ko nsa na Yesu kuko na bo ntibasa na Yesu.”
Yavuze ko kuba ari mu myaka yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru bitamubuza kurwanira igihugu cye, cyane cyane gutabara abakomeje kwicwa n’imitwe ya Wazalendo bazira kuvuga ikinyarwanda.
Yagize ati: “Mfite imyaka 61, ubu mba ndi mu kiruhuko cy’izabukuru ariko mu ntege nkeya zanjye mfite mu mibiri, ngomba kurwanira igihugu, nkwiriye kugitabara.”
Kuri ubu uyu musaza aherereye mu bice bya Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo.