• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Havuzwe aho ingabo za FARDC zerekeje ziva mu mujyi wa Uvira.

minebwenews by minebwenews
April 16, 2025
in Conflict & Security
0
Havuzwe aho ingabo za FARDC zerekeje ziva mu mujyi wa Uvira.
113
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe aho ingabo za FARDC zerekeje ziva mu mujyi wa Uvira.

Abasirikare benshi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) hamwe n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana byahafi nazo irimo uwa FDLR n’uwa Wazalendo bavuye mu mujyi wa Uvira baja i Luvungi mu rwego rwo kugira ngo zitangire kugaba ibitero i Kamanyola, Nyangenzi n’i Bukavu, ahagenzurwa na AFC/M23.

Luvungi ni agace gaherereye mu Kibaya cya Rusizi ahazwi nko muri Plaine Dela Ruzizi akaba ari ho hari uduce tugabanya teritware ya Walungu na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Amasoko yacu atandukanye avuga ko ku cyumweru tariki ya 13/04/2025, ni bwo abasirikare benshi ba Leta y’i Kinshasa bavuye mu mujyi wa Uvira berekeza muri aka gace ka Ruvungi.

Ubwo berekezaga muri ako gace, amakuru avuga ko bajyanye n’abarwanyi bo muri iriya mitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana byahafi n’iki gisirikare cya RDC.

Ariko nk’uko aya makuru akomeza abivuga abasirikare ba Leta ntabwo bavuye bose muri Uvira, hubwo hasigaye ikindi gice gito hamwe kandi na Wazalendo bake ndetse na FDLR.

Aya makuru agira ati: “FARDC, FDLR na Wazalendo hafi yabose, bavuye mu mujyi wa Uvira baja i Luvungi. Barashaka gutangiza intambara kuri AFC/M23 mu bice yabambuye.”

Akomeza agira ati: “Ariko ntabwo bagiye bose, hari abandi bake basigaye hano mu mujyi wa Uvira.”

Kuva umutwe wa M23 wigarurira i Kamanyola mu mpera z’ukwezi kwa kwa mbere uyu mwaka wa 2025, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC zakomeje kuyigabamo ibitero bigamije kuyigarurira ariko uyu mutwe uka bisubiza inyuma.

Inshuro zirenga zine muri uku kwezi gushize, iri huriro ryagabye ibitero kuri uyu mutwe mu duce ugenzura two muri iki Kibaya cya Rusizi, bikarangira bisubijwe inyuma.

M23 igenzura igice kinini cyo mu Kibaya cya Rusizi, kuko niyo ireba agace ka Gatogota haherereye mu ntera ngufi uvuye i Luvungi, n’utundi dusozi twingenzi two muri ako gace.

Tags: FardcLuvungiUvira

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?