Umunyamulengekazi yarasiwe i Bujumbura arakomereka bikabije
Umugore w’Umunyamulenge yarashwe n’umupolisi w’u Burundi mu mujyi wa Bujumbura, aho ubu ari kwitabwaho n’abaganga kubera ibikomere bikomeye.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/11/2025, ni bwo uyu mugore yakomerekejwe.
Amakuru yemeza ko uyu mugore yarasiwe mu gace ka Buterere aho yari asanzwe atuye. Uwari hafi y’umuryango we yabwiye Minembwe Capital News ko kugeza ubu impamvu y’iraswa rye itaramenyekana neza, ariko ko byakozwe n’umupolisi, ndetse ko ari nabo baje kumujyana kwa muganga nyuma y’aho akomerekejwe bikomeye ku kuguru kw’iburyo.
Uyu muryango kandi wemeje ko uwo mugore ari umukazana w’Abahinda, akaba umukobwa w’Abanyabyinshi, ibintu byatumye bamwe bibaza niba hari impamvu zishingiye ku mpamvu bwite cyangwa izijyanye n’irondakoko.
Uyu mugore witwa Mugiraneza wakomerekejwe, mu magambo make yabashije kuvuga, yagize ati: “Abanjyanye ku bitaro nibo bazi uko byagenze. Nje nta byinshi mbiziho.”
Kugeza ubu ari kuvurirwa mu bitaro bikuru byo mu Buterere, aho ibikomere bye bigaragara nk’ibikomeye cyane nk’uko bigaragarira mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana ukuguru kwe kwajanjaguritse bikabije.
Iperereza ntiratangira ku mugaragaro, kandi inzego z’umutekano ntacyo ziratangaza ku byabaye. Uko byagenda kose, iri raswa ryateje impungenge mu batuye muri ako gace, aho abaturage basaba ko hatangizwa iperereza ryimbitse kugira ngo hatangwe ubutabera ku wakomeretse.







