Umunye-Congo ari mu bantu 10 barigiriwe amahirwe yogutorwamo Papa mushya.
Cardinal Fridolin Ambongo wa Diyosezi ya Kinshasa umurwa mukuru w’i gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ari muri ba Cardinal 10 bahabwa amahirwe yo kuvamo Papa mushya wa Kiliziya Gatolika ku isi yose.
Biteganyijwe ko tariki ya 07/05/2025 kwari bwo hazatorwa Papa mushya wa 267 ugomba gusimbura Papa Fransisco uheruka kwitaba Imana mu mpera z’ukwezi gushize.
Rero, mubahabwa amahirwe harimo Ambongo, kandi mu gihe yoramuka atowe yaba abaye uwa mbere w’Umwirabura Kiliziya Gatolika igize nyuma y’imyaka 1,500 ibayeho.
Usibye Cardinal Fridolin Ambongo, abandi bahabwa aya mahirwe barimo Cardinal Matteo Zuppi usanzwe ari Arkiyepiskopi wa Arkidiyoseze ya Bologne mu Butaliyani, akanaba perezida w’inama y’Abepeskopi bo muri kiriya gihugu.
Barimo kandi Luis Antonio Tagle ukomoka muri Philippines, Pietro Parolin wo mu Butaliyani usanzwe ari umunyamabanga wa Vatikani n’Umufaransa Jean-Marc Aveline usanzwe nawe ari umushumba wa Diyosezi ya Marseille.