• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umupaka wa Kamanyola watangiye kugenzurwa na M23.

minebwenews by minebwenews
February 19, 2025
in Regional Politics
0
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umupaka wa Kamanyola watangiye kugenzurwa na M23.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Abasirikare bo mu mutwe wa M23 batangiye kugenzura umupaka wa Kamanyola ku ruhande rwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni nyuma y’aho bigaruriye umujyi wa Kamanyola ubarizwamo uriya mupaka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 19/02/2025, nibwo m23 yabohoje umupaka wa Kamanyola uhuza iki gihugu cya RDC n’u Rwanda.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri M23 yinjiye muri Kamanyola, ariko ntiyashoboka ifata uriya mupaka.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko mu gitondo cy’uyu wa gatatu habaye imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ririmo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FARDC.

Ubwo M23 yinjiraga kuri uyu mupaka, abawukoragaho ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa bahise bayabangira ingata.

Minembwe.com yamenye ko bamwe mu barwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa barimo Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FDLR bahise bafatwa n’uyu mutwe wa M23.

Ku rundi ruhande abasirikare ba FARDC bavuye i Bukavu n’abari kuri uyu mupaka wa Kamanyola, bahungira Uvira, ahashobora kugwa mu biganza bya M23 mu gihe cya vuba, naho bahavuye berekeza i Fizi, mu Misozi miremire y’Imulenge n’abandi baca iya mazi bagana i Kalemi mu Ntara ya Tanganyika.

Hari n’abambutse umupaka berekeza i Bujumbura mu Burundi. Aba bakaba bajanye n’ingabo z’u Burundi nazo ziri gukuramo akabo karenge muri iyi ntambara.

Kuva Uvira ugera mu mujyi wa Bujumbura ni intera y’ibirometero 27, iminota 44 n’imodoka cyangwa amasaha 6 ugenda n’amaguru.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko ingabo zabo bohereje muri RDC zikomeje ibikorwa zatumwe gukora mu bice zigenzura, nyamara abaturiye ibice barimo bavuga ko batakibirimo, kandi ko babona basubizwa mu gihugu cyabo.

Umuturage uri Uvira wavuganye natwe ku manywa yagize ati: “Mu mujyi wa Uvira nta musirikare uharangwa, hubwo hari kuzenguruka gusa Wazalendo. Kandi n’ingabo z’u Burundi zasubijwe iwabo.”

Tags: KamanyolaKugenzurwaM23
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Iby’imfungwa zafunguwe muri Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo.

Iby'imfungwa zafunguwe muri Uvira muri Kivu y'Amajy'epfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?