• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umupaka wa Kamanyola watangiye kugenzurwa na M23.

minebwenews by minebwenews
February 19, 2025
in Regional Politics
0
101
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umupaka wa Kamanyola watangiye kugenzurwa na M23.

Abasirikare bo mu mutwe wa M23 batangiye kugenzura umupaka wa Kamanyola ku ruhande rwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni nyuma y’aho bigaruriye umujyi wa Kamanyola ubarizwamo uriya mupaka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 19/02/2025, nibwo m23 yabohoje umupaka wa Kamanyola uhuza iki gihugu cya RDC n’u Rwanda.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri M23 yinjiye muri Kamanyola, ariko ntiyashoboka ifata uriya mupaka.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko mu gitondo cy’uyu wa gatatu habaye imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ririmo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FARDC.

Ubwo M23 yinjiraga kuri uyu mupaka, abawukoragaho ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa bahise bayabangira ingata.

Minembwe.com yamenye ko bamwe mu barwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa barimo Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FDLR bahise bafatwa n’uyu mutwe wa M23.

Ku rundi ruhande abasirikare ba FARDC bavuye i Bukavu n’abari kuri uyu mupaka wa Kamanyola, bahungira Uvira, ahashobora kugwa mu biganza bya M23 mu gihe cya vuba, naho bahavuye berekeza i Fizi, mu Misozi miremire y’Imulenge n’abandi baca iya mazi bagana i Kalemi mu Ntara ya Tanganyika.

Hari n’abambutse umupaka berekeza i Bujumbura mu Burundi. Aba bakaba bajanye n’ingabo z’u Burundi nazo ziri gukuramo akabo karenge muri iyi ntambara.

Kuva Uvira ugera mu mujyi wa Bujumbura ni intera y’ibirometero 27, iminota 44 n’imodoka cyangwa amasaha 6 ugenda n’amaguru.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko ingabo zabo bohereje muri RDC zikomeje ibikorwa zatumwe gukora mu bice zigenzura, nyamara abaturiye ibice barimo bavuga ko batakibirimo, kandi ko babona basubizwa mu gihugu cyabo.

Umuturage uri Uvira wavuganye natwe ku manywa yagize ati: “Mu mujyi wa Uvira nta musirikare uharangwa, hubwo hari kuzenguruka gusa Wazalendo. Kandi n’ingabo z’u Burundi zasubijwe iwabo.”

Tags: KamanyolaKugenzurwaM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?