Umurinzi wa Perezida Tshisekedi Yashinjwe Urugomo i Bruxelles
Abanyapolitiki batatu bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bagejeje ikirego mu nzego zitandukanye z’u Bubiligi, bashinja umusirikare ushinzwe umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi kubahohotera no kubatera ubwoba, mu gikorwa bavuga ko cyabereye i Bruxelles.
Claudel Lubaya, umwe muri aba banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, yatangaje ko tariki ya 23/01/2026, ubwo yari kumwe na bagenzi be barimo Seth Kikuni na Sadiki Lukanda Don Pierrot, bari bicaye muri imwe muri restaurant zo mu mujyi wa Bruxelles, batewe n’abantu bagera hafi ku icumi. Muri abo, Lubaya avuga ko harimo umusirikare witwa Tabu Eboma Tema, uzwi nk’ushinzwe umutekano wa Perezida Tshisekedi.
Lubaya asobanura ko abo bantu babasagariye, babatuka ndetse bakabatera ubwoba, bababwira amagambo abangamira umutekano wabo n’ubuzima bwabo. Avuga ko uko byagenze byabateye impungenge zikomeye, ku buryo bahisemo kuva aho bari bicaye kugira ngo birinde ko ibintu byarushaho kuba bibi, cyane cyane ko nta rwego rw’umutekano rwahise rubatabara.
Aba banyapolitiki bavuga ko ibi babikorewe bazira ibitekerezo byabo bya politiki no kuba batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bakemeza ko ibyabaye bifatwa nk’igikorwa cyo kubahutaza no kubahohotera ku butaka bw’igihugu cy’amahanga.
Ku rundi ruhande, byatangajwe ko bamwe mu bakorana na Tabu Eboma Tema bemeye ko koko yari muri iyo restaurant muri icyo gihe. Gusa, abo bakorana be bavuga ko nta ruhare yagize muri uru rugomo, ahubwo ko yaba yaragerageje kuruhosha no gukumira ko rwakomeza.
Mu kirego cyabo cyandikiwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Minisitiri w’Ubutabera ndetse na Minisitiri w’Umutekano, Lubaya na bagenzi be bagaragaje ko Tabu Eboma Tema ari umwofisiye mukuru mu ngabo za RDC, ushinzwe umutekano wa Perezida Tshisekedi kuva mu mwaka wa 2023. Banagaragaje ko uyu musirikare afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, bityo ko inzego z’icyo gihugu zifite inshingano zo gukurikirana imyitwarire ye mu gihe akekwaho ibyaha bikorerwa ku butaka bwabwo.
Aba banyapolitiki banibukije inzego z’u Bubiligi ko atari ubwa mbere impunzi cyangwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahungiye i Bruxelles bagabwaho ibitero. Batanze urugero rwa Pero Luwara, impirimbanyi ya politiki akaba n’umunyamakuru, wagabweho igitero mu kwezi kwa munani 2025, agakomereka bikomeye, mu gikorwa cyakekwagaho ko cyaba cyaragizwemo uruhare n’abantu bakekwaho gukorana na Leta ya RDC.
Lubaya na bagenzi be basabye u Bubiligi gukora iperereza ryimbitse ku myitwarire y’abantu bose bagize uruhare muri uru rugomo, cyane cyane itsinda ryarimo Tabu Eboma Tema. Basabye kandi ko Guverinoma y’u Bubiligi yamenyesha Leta ya RDC ko yamaganye bikomeye ibikorwa byose by’urugomo n’iterabwoba bikorerwa Abanye-Congo batavuga rumwe n’ubutegetsi, by’umwihariko abahungiye ku butaka bw’ibihugu by’i Burayi.
Iyi dosiye ishobora kongera gukaza umubano wa dipolomasi hagati ya RDC n’u Bubiligi, ndetse igashyira ku rwego mpuzamahanga ikibazo cy’umutekano w’abanyapolitiki b’impunzi n’ubwisanzure bw’ibitekerezo mu mahanga.





