Umuriro Ingabo z’u Burundi Zacaniye Abanyamulenge Birangiye Ari zo Ziwuguyemo
Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aravuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 07/03/2026 habaye imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye muri aka karere, nyuma y’ibitero byagabwe ku mihana ituwe n’Abanyamulenge.
Ibyo bitero byibasiye cyane cyane uduce twa Gakenge kwa Barabona no kwa Chef Rutaganda, aho amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza FARDC (ingabo za Leta ya Congo), abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR bagabye ibitero ku mihana ituwe cyane.
Nk’uko ubutumwa Minembwe Capital News yakiriye bubivuga, imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uwo munsi, ahagana saa kumi n’imwe n’iminota cumi n’itanu za mu gitondo (05:15).
Ubutumwa Minembwe Capital News yahawe bugira buti:
“Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo cya kare saa 5:15 habaye imirwano ikomeye i Gakenge kwa Barabona no kwa Chef Rutaganda. Umwanzi yateye Abanyamulenge ariko yakubiswe bikomeye, arahunga kandi atakaza byinshi.”
Umwe mu barwanyi ba MRDP-Twirwaneho wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko ku ruhande rw’ingabo zagabye ibitero habaye igihombo gikomeye, haba mu basirikare ndetse no mu bikoresho bya gisirikare.
Yagize ati:
“Ingabo z’u Burundi, FARDC, Wazalendo na FDLR zatakaje abasirikare benshi babarirwa muri mirongo. Twabambuye n’ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare.”
Nubwo aya makuru aturuka ku ruhande rumwe rwari mu mirwano, aragaragaza ko urugamba rwabaye rukomeye kandi rwamaze umwanya utari munini cyane, aho abari bagabye igitero basubijwe inyuma nyuma yo guhura n’ubwirinzi bukomeye bwa MRDP-Twirwaneho na M23.
Aka gace ka Mulenge, gaherereye mu misozi ya Fizi, Mwenga na Uvira, kamaze imyaka myinshi karimo umutekano muke uterwa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorana bya hafi na FARDC mu kurwanya Abanyamulenge, ndetse na MRDP-Twirwaneho na M23 babarwanirira.
Mu minsi ibiri ishize kandi, uruhande ruri ku butegetsi bwa Kinshasa rwagabye ibitero muri aka gace ka Gakenge, aho rwageragezaga gusubiza mu maboko ya Leta uduce tugenzurwa na MRDP-Twirwaneho na M23, ariko na bwo rusubizwa inyuma.
Si Gakenge gusa hagaragaye imirwano. Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko mu minsi ishize habaye ibitero bikomeye no mu gace ka Mikenke, aho imirwano ikomeje guhindagura uko uduce tugenzurwa n’impande zihanganye.
Kuri ubu, amakuru avuga ko igice kimwe cya Mikenke kiri mu maboko y’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo, mu gihe igice kinini cy’ako gace kigengwa na MRDP-Twirwaneho ifatanyije na M23.
Abasesenguzi bavuga ko imirwano igikomeje kandi ishobora kurushaho gukaza umurego mu minsi iri imbere, cyane cyane kubera uruhare rw’ingabo z’ibihugu byo mu karere n’imitwe myinshi yitwaje intwaro ihakorera.
Ibi byose bikomeza gutuma ubuzima bw’abaturage bo muri ako gace burushaho kujya mu kaga, aho benshi bakomeje guhunga ingo zabo mu gihe imirwano ikomeza gukaza umurego mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo.





