Umuriro watse hagati ya Israel na Iran, kimwe kibona icyabo nk’igiterabwaba.
Mu gihe intambara ikomeje kubica bigacika hagati ya Israel na Iran, ibihugu byombi kimwe gishinja icyabo kwica abaturage b’ikindi no gusenya ibyabo.
Ni mu butumwa abayobozi b’i bihugu byombi icya Iran na Israel bari gutanga bakoresheje imbugankoranyambaga.
Israel ibinyujije ku rubuga rwa x yahoze yitwa Twitter, yagize iti: “Iran yishe abaturage kandi igomba kwirengera ingaruka zabyo. Izabyishyura byanze bikunze.”
Iran mu gusubiza yagize na yo iti: “Baravuga ngo Iran itera ibisasu ku ngo z’abaturage, nyamara ari bo basenye Gaza yose, bahamba abana babona, none ngo barigisha isi indangagaciro? Isi tuyobowe n’ibinyoma.”
Ese ko bose bitana abaterwaba iyo urebye wowe ubona ukora iterabwoba nyabyo arinde hagati ya Israel na Iran?
Iran yasutse ibisasu by’umuriro kuri Israel muri operasiyo bise ‘operation true promise III.’ Iyi operasiyo bayikoze bakoresheje za drones zateraga ibisasu byinshi na za misile.
Ibi bisasu byangije byinshi harimo inyubako z’abaturage ubundi kandi bihitana n’ubuzima bwa benshi. Hari amakuru avuga ko hapfuye umuturage umwe hakomereka abandi 40.
Iran yakoze ibi bitero nyuma y’aho Israel yari yayishamburiye mu ijoro ryo ku wa kane w’iki cyumweru muri operasiyo bahaye izina rya “Rising Lion.”
Yishwemo abahanga icyenda(9) mu bya nucléaire za Iran bigaragaza uburyo ubutasi bukomeye bushobora guhungabanya igihugu mu buryo bugarara. Ibi ni igihombo gikomeye ku rugendo rwa Iran rwo kugerageza gukora intwaro za kirimbuzi.
Amakuru kandi avuga ko muri iki gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15/06/2025, Iran yongeye guturitsa ibisasu muri Israel.
Ni amakuru akomeza avuga ko nta gusohoka kw’abaturage ahanini ku batuye mu duce twibasiwe n’iryo turitswa ry’ibisasu.
Uduce twibasiwe harimo aka Haifa n’i Tel Aviv.
Ku rundi ruhande Israel yamaze gusenya uruganda rw’igitoro rwa Iran urwari ruzwi ko ruri mu zikomeye ku isi; ibishobora gutuma ibigikomokaho, ibiciro byabyo bizamuka ku kigero gihanitse cyane.
Nyama kandi Iran na yo yasenye etaje y’amagorofa 67 muri Israel izwi nka Marina Pinnacle, aho amakuru avuga ko yafashwe n’umuriro. Iyi etaje yabagamo abantu barenga 3,820. Abari bayirimo bose bararokotse, nk’uko inzego z’umutekano muri Israel zabitangaje ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.