Umurundi yubatse mu Bibogobogo inzu y’amategura ya mbere
Umurundi yubatse mu Bibogobogo inzu y’amategura ya mbere
Amakuru yemezwa na Minembwe Capital News aravuga ko mu Bibogobogo, agace gaherereye mu misozi iri hejuru y’umujyi wa Baraka muri teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, hubatswe inzu y’amategura (ibumba) bwa mbere.
Umwe mu baturage b’aho yatangarije MCN ko ari bwo bwa mbere babonye inzu nk’iyi yubakwa mu gace kabo, anavuga ko nubwo ari nto, yubatse neza kandi yihariye.
Yagize ati: “Twishimiye iyi nyubako idasanzwe iwacu mu Bibogobogo, kuko ntabwo twari dusanzwe tubona inzu nk’iyi.”
Iyo nzu y’amategura yubatswe n’umugabo w’Umurundi wahungiye muri ako gace, uzwi ku izina rya Papa Quine. Ubu inzu iracyari mu mirimo yo gusakarwa, kuko isakaye uruhande rumwe gusa nk’uko bigaragara mu mashusho yageze kuri MCN.
Aka gace ka Bibogobogo kari mu birometero bisaga 70 uvuye muri centre ya Minembwe, izwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge. Gatuwe cyane n’Abanyamulenge, ariko hakabamo n’andi moko arimo Abapfulelo, Ababembe n’abandi.
Abaturage bavuga ko iyi nzu ishobora kuba itangiriro ry’iterambere rishya mu bwubatsi bw’ako gace, kuko kugeza ubu abenshi bubakaga amazu y’ibyatsi n’ibiti.






