Umuryango wa MPA urashinja RTNC y’i Kinshasa gutangaza ibinyoma
Umuryango wa Mahoro Peace Association, wamaganye wivuye inyuma radio y’igihugu ya Repubulika ya demokarasi ya Congo Congo, RTNC iheruka ku yivugaho amakuru y’ibinyoma.
Nk’uko MPA ibigaragaza ibyo binyoma byavugiwe mu kiganiro gitambutswa kuri iriya radio y’igihugu cya RDC kizwi nka “Congolai Téléma.”
Ni amakuru akubiye mu itangazo uyu muryango wa MPA wasohoye mu masaha make ashize yo kuri uyu wa gatandatu, itariki ya 01/11/2025.
Muri iryo tangazo ivuga ko ibeshyuza ibiheruka gutangazwa n’abanyamakuru bakorera radio RTNC i Kinshasa, aho ngo bagaragaje ibirego by’ibinyoma n’ibitutsi kuri uyu muryango mu kiganiro kiyitambutswaho cyitwa ‘Téléma.’
MPA igasaba ko ibyavuzwe icyo gihe byahita bikosorwa vuba na bwangu. Ndetse kandi inasaba abanyamukuru gukorana ubushishozi kubyo bagiye gutangaza.
Ikomeza ivuga ko “umuryango wa Mahoro Peace Association ko ari umuryango udaharanira inyungu za politiki, kandi ko wemewe muri leta Zunze ubumwe z’Amerika, ngo ni mu gihe uhagarariye diaspora y’Abanyamulenge, ndetse kandi ngo unakora ibikorwa bigamije amahoro, kurengera uburenganzira bwa muntu, kunga Abanyekongo, no guharanira iterambere rirambye mu karere k’ibiyaga bigari.”
Uyu muryango ukaba kandi wavuze ko watewe impungenge zikomeye na kiriya kiganiro, ahanini ku byakivugiwemo, ngo kuko bihungabanya ukwishyira hamwe kw’abanyagihigu, kandi ko bishobora gutera inzangano zishingiye ku moko aturiye iki gihugu cya RDC.
Ugasoza usaba ko ibyavuzwe byahita bikosorwa, kandi bigakosorerwa ku mugaragaro kugira ngo hagaragazwe ububyamwuga mu itangazamakuru no gutangaza ukuri.
Uyu muryango wamaganye iriya radio nyuma y’aho muri kiriya kiganiro yavugaga ko ufasha imitwe yitwaje intwaro.
Ariko nk’uko bisanzwe bizwi ufasha Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo bose muri rusange bari mu kaga, ahanini batewe n’intambara z’urudaca zibera muri iki gihugu cyabo kuva mu mwaka wa 1996 kugeza magingo aya.






