Umuryango w’u bukungu bw’ibihugu byo muri Afrika y’Amajy’epfo, SADC, wamaganye abashaka guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni tsinda ry’abavuga ko bashaka Zaïre nshya, nibo bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi. Ku ya 19/05/2024, nibwo igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wari ugamije gushiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa Tshilombo.
Muri icyo gihe iki gisirikare cya RDC binyuze ku muvugizi wacyo, Brig Gen Sylvain Ekenge cyatangaje ko abagerageje gukora ku deta batawe muri yombi.
Iri curwa ry’u mugambi wo guhirika ubutegetsi bikaba byari byakozwe na Christian Malanga Musumari, waje kugwa muri iki gitero yahanganiyemo n’abasirikare bo kwa Tshisekedi.
Mu gihe umuhungu wa Christian Malanga Musumari, witwa Marcel Malanga ndetse n’abo bari bafatikanije kugaba igitero cyo guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa, barimo n’abanyamahanga bafashwe mpiri.
Nyuma y’ubwo SADC yasohoye itangazo, rivuga ko bamaganye igitero cyagabwe kuri RDC, kikaba cyari cyibasiriye abayobozi bakuru b’iki gihugu.
Iri tangazo rigira riti: “Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afrika y’Amajy’epfo, SADC, wamaganye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi wabaye ku wa 19/05/2024 i Kinshasa, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda bagerageje gutera ku ngo z’aboyozi bakuru ba Guverinoma ya Kinshasa, harimo n’urwa perezida Félix Tshisekedi .”
Iri tangazo rya SADC kandi ryanashimiye FARDC yahagaze kigabo iburizamo umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ibihugu birimo na leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byamaganye nabyo uyu mugambi mubi wari wacuzwe n’agatsiko kayobowe na Christian Malanga Musumari.
Kuri ubu amakuru avugwa i Kinshasa, aravuga ko ibintu ko byongeye kuja mu buryo, ndetse n’imirimo ikaba irimo gukorwa nk’ibisanzwe.
MCN.
