• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, wasabye ko RDC yahana Depite Justin Bitakwira.

minebwenews by minebwenews
July 19, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wasabiye ibihano Justin Bitakwira wigezeho kuba Minisitiri w’itera Mbere muri Kivu yamajy’Epfo.

Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 19/07/2023, saa 8:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, wasabiye ibihano Umushinga mateka(Dépité) muri RDC, Justin Bitakwira, nyuma yuko yaraheruka gutangaza ko Abatutsi bavuka ari abanyabyaha.

Ibi Justin Bitakwira, yabitangaje ubwo yaganiraga na shene ya Youtube y’itwa Bosolo Na Politik. Amagambo yuwo Mugabo ntiyigeze yakiriwa neza, agaragaza ko Abatutsi atari abantu beza mu rwego rwo kugaragaza ko umutwe wa M23 udashakira icyiza Igihugu ca Congo Kinshasa.

Muriyo mvugo ye yagize ati : “Umututsi avuka ari umunyabyaha. Ni abantu muri kamere bifitemo kubiba amakimbirane ashingiye ku moko.”

Yakomeje agira ati “Iyo ubonye umututsi, uba ubonye umunyabyaha. Iyo abona atagushobora, ashobora kumara amezi atandatu aryama ku buriri bwawe ariko iyo amaze kugira imbaraga avuga ko ntaho akuzi. Mpora nibaza niba uwabaremye atari we waremye shitani. Nta bundi bwoko nigeze mbona bw’abagome nkabo.”

Bitakwira uzwiho imvugo z’urwango z’ibasira abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda yarakaje benshi, ndetse bamwe bamugereranya na Leon Mugesera womu Rwanda rwambere ubwo yavugaga ko “Abatutsi bakwiriye gusubizwa muri Abisiniya banyujijwe muri Nyabarongo”.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasohoye itangazo wamagana imvugo ya Bitakwira ndetse usaba Minisiteri y’Ubutabera muri RDC gukora akazi kayo akisobanura imbere y’amategeko.

Uyu muryango uvuga ko Bitakwira atari ubwa mbere agaragara mu mvugo z’urwango dore ko asanzwe ku rutonde rwabantu umunani muri RDC bafatiwe ibihano na EU.

EU kandi yasabye ikigo gishinzwe itangazamakuru muri RDC gukora akazi kacyo, kikabuza ibinyamakuru kwakira cyangwa gutambutsa ubutumwa bw’abantu bazwiho gukwirakwiza urwango muri rubanda.

Justin Bitakwira yavutse tariki 5/12/1960, ni umunyepolitiki w’Umunye-Congo wabaye Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro ndetse ubu ni umudepite ku rwego rw’igihugu, ubarizwa mu ishyaka Union pour la nation congolaise (UNC).

Ashijwa ko mu mvugo ze, habamo kubiba urwango namacakubiri.

Bitakwira abamo imvugo zibiba urwango n’ivangura byibasira Abanyamulenge muri Kivu yamajy’Epfo, aba Banyamulenge bakomeje kwibasirwa ndetse bakagabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro bivugwa ko ariya Bitakwira.”

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU), ugira uti: “Aya magambo rutwitsi n’imvugo byagize uruhare mu guhembera amacakubiri n’ubugizi bwa nabi muri RDC, by’umwihariko mu gace k’imisozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge), yibasiwe n’amakimbirane ashigiye ku moko.”

Bityo, ngo Justin Bitakwira yagize uruhare mu guhembera amakimbirane akoreshwamo itwaro n’umutekano muke muri Republika ya Democrasi ya Congo.

Tags: EUIbihanoJustin BitakwiraRdcyasabiye

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?