Umusaza Col.Rukunda yasimbutse urupfu.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyagabye igitero gikaze kigamije kwica Colonel Rukunda Michel wamenyekanye ku izina rya Makanika uyoboye Twirwaneho gikoresheje drone, ariko nticyabibasha, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ahagana ku manywa yo kuri uyu munsi tariki ya 19/02/2025, nibwo icyo gitero cyagabwe i Gakangala aho Makanika yarari.
Iyi nkuru ivuga ko FARDC yagabye kiriya gitero ishaka guhitana ubuzima bwa Makanika ukomeje kurengera Abanyamulenge bicwa n’ingabo z’iki gihugu cya RDC.
Hakoreshejwe indege zitagira abapilote, ariko iza gushwanyaguzwa n’itsinda rya Twirwaneho.Minembwe.com yamenye ko iriya drone yagabye kiriya gitero iturutse mu marango yo mu Gahwela.
Nk’uko iyi nkuru ibisobanura ivuga ko kiriya gitero cyari kigamije guca intege Twirwaneho, kuko hari amakuru Leta ya Kinshasa ifite avuga ko iritsinda ryaba rishyaka kwihuza n’umutwe wa M23 ukomeje gutigisa ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ndetse Col. Makanika ubwe akaba yari aheruka gutangaza ko nta kibazo kibirimo gukorana n’umutwe wa M23, kandi ko n’undi wese wifuza ko akarengane abaturage bakorerwa kahagarara nawe bafatanya. Maze ashimangiye ibi avuga ko yaba m23 cyangwa ibo bafite intego imwe yokurengera abaturage bicwa bazira ubwoko bwabo Abatutsi.
Bruce,wasiba iyo nkuru?shishoza nusanga bikwiriye uvaneho. Sawa