Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umusaza uri muba kuze mu Banyamulenge yafunzwe na FARDC

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 23, 2024
in Uncategorized
0
Umusaza uri muba kuze mu Banyamulenge yafunzwe na FARDC
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umusaza uri muba kuze mu Banyamulenge yafunzwe na FARDC.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Umusaza w’umunyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko witwa Zakayo, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo( FARDC) zikorera mu bice byo muri Komine ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, zamutaye muri yombi, arazira drone y’izi ngabo yaburiwe irengero ku munsi w’ejo hashize.

Ahagana isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22/10/2024, drone y’ingabo za Leta yarabuze nyuma y’uko zari zayohereje mu misozi gukora patrol.

Iz’ingabo za FARDC zikorera muri Centre ya Minembwe ho mu misozi miremire y’Imulenge zasobanuye ko iy’i drone yabo yabuze ubwo yari geze ku Runundu rw’Abakomite hafi no kwa Mzee Zabuloni. Ari nabyo byatumye bafata uyu musaza baramufunga.

Aya makuru avuga ko uyu musaza yafatanwe n’abandi Banyamulenge babiri batuye nabo hafi yiwiwe ku Runundu rw’Abakomite, ariko bo byaje kugera mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri barabarekura ni mu gihe baribafashwe bose isaha z’igitondo.

Kugeza isaha z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, rishyira kuri uyu wa Gatatu Zakayo yari agifungiye kuri brigade, iherereye muri centre ya Minembwe.

Ndetse iz’ingabo za FARDC ku mugoroba w’ejo hashize, zaburiye abaturage baturiye ku Runundu rw’Abakomite kuzinduka kare kuri uyu wa Gatatu bagashaka iyi drone yabo yabuze, bitaruko hari n’abandi bantu bo muri ibyo bice bakiyizira!

Gusa, ku mbugankoranyambaga zitandukanye abenshi mu Banyamulenge bakomeje kwa magana ingabo za FARDC n’abambari bayo kubwo gufunga umusaza utazi drone icyaricyo, ariko agafungwa ayizira!

Nka Boutros yakoresheje ubutumwa buri mu nyandiko agira ati: “Ibyo FARDC n’abambari bayo bakoze, bigaragaza ubuswa. Nta n’ubushishozi bwabo. Kandi tuzi neza ko bazatsindwa kubera ubwenge buke bwabo.”

Olivier we yagize ati: “Gusa birasekeje, kumva ngu musaza wo mugiturage ngo yafunzwe azira drone. Kurengana muri Congo bizashyira ryari? Mana rengera ubwoko bwawe.”

Kimwecyo, aha mu misozi miremire y’Imulenge, ingabo za Leta guhonyora uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda si igicyitsi, kuko ahubwo igitangaza n’igihe FARDC yo kwitwara neza ku bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.

Kuva mu 2017 kugeza ubu, Abanyamulenge benshi barahohotewe, abatarahohotewe ngo bafungwe barishwe, ikibabaje abenshi muribo bishwe imfu zagashinyaguro. Kandi kugeza ubu ntabutabera buraboneka.

         MCN.
Tags: DroneMinembweYafunzweZabuloni
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post
I Mwenga, barindwi barimo na Chef bishwe nabo bikekwa kwari Red-Tabara.

I Mwenga, barindwi barimo na Chef bishwe nabo bikekwa kwari Red-Tabara.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?