Umusaza wari ufunzwe azira drone yaburiwe irengero yafunguwe.
Umusaza w’umunyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko wari wafunzwe n’ingabo za FARDC mu Minembwe, ashinjwa akadege ka FARDC kabuze yafunguwe.
Yitwa Zakayo avuka mu muryango wa Bahiga; ku munsi w’ejo hashize tariki ya 29/10/2024 nibwo yarekuwe nyuma y’uko yari amaze iminsi irindwi afunzwe.
Tariki ya 22/10/2024, uyu Zakayo nibwo yafashwe n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zo muri brigade ya 21 mu Minembwe.
Ifatwa rye, riva kukuba hari akadege k’izi ngabo za RDC koherejwe ku itari ya 21/10/2024 muri patrol, kaza kuburigwa irengero, nyuma yaho iz’i ngabo ziza gushinja uyu musaza w’umunyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko kuba nyiribayazana w’ibura ryako.
Ubuhamya bwatanzwe icyo gihe, bwavugaga buti: “Zakayo yatawe muri yombi. FARDC iramushinja drone yabo yabuze ubwo yari igeze ku Runundu rw’Abakomite.”
Yabanje gufungirwa muri kontineri, nyuma yaho bamushyira munzu iraha ku cyicaro cya brigade muri centre ya Minembwe.
MCN, ubutumwa buri mu majwi yahawe, buvuga ko Zakayo yafunguwe mu gihe umuryango we wabanje gutanga amafaranga, angana na $ 500 ahabwa ingabo za FARDC zari zimufunze.
Gusa ikibabaje, nk’uko byakomeje kuvugwa n’uko mwifungwa rya Zakayo yahohotewe cyane, ni mu gihe yamenwagaho amazi, ahandi agakubitwa inkoni nyinshi.
Ariko nubwo yarafunzwe, ndetse agirirwa nanabi anakwa n’amafaranga bivugwa ko atigeze ahamwa n’icyaha.
Ikindi kandi, kugeza ubu ako kadege ntikaraboneka, nk’uko amakuru ava mu Minembwe abivuga.