Umusirikare Ufite Ipeti Rikomeye wo mu Ngabo z’u Burundi Yafatiwe mu Mirwano Ikaze mu Misozi y’i Mulenge
Major Minani, umwe mu basirikare bakuru b’ingabo z’u Burundi, yafashwe ari intere (matekwa) n’ingabo z’umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu gace ka Bicumbi, nyuma yo gukomereka bikomeye mu mirwano yabereye muri ako gace kari muri teritwari ya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru aje akurikira iminsi myinshi y’imirwano ikaze, aho ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza FARDC, imitwe ya Wazalendo n’umutwe wa FDLR, bagabye ibitero bikomeye ku baturage b’Abanyamulenge mu bice bitandukanye bya Minembwe. Kuri uyu munsi kandi, haravugwa ibindi bitero byagabwe mu nkengero za Point Zero, muri teritwari ya Fizi, ahakomeje kuba indiri y’imirwano idahwema.
Agace ka Bicumbi, ahafatiwe Major Minani, kari hafi cyane ya Kalingi, kakaba kamwe mu duce twabaye indiri y’imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye. Abakurikirana ibibera muri aka gace bavuga ko iyo mirwano yatewe ahanini no gushaka kugenzura utundi duce two mu misozi y’i Mulenge, ifite agaciro gakomeye mu bya gisirikare n’umutekano.
Ku wa kabiri, tariki ya 03/02/2026, ingabo za Leta ya Kinshasa zifatanyije n’iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR, nabwo zari zagabye ibitero mu bice bya Kivumu, Gahwela n’ahandi haturiye Minembwe. Icyakora, byarangiye MRDP-Twirwaneho ibasubije inyuma ku mbaraga, inabambura ibikoresho bikomeye bya gisirikare, byafatiwe muri iyo mirwano, bikaba byafashwe nk’igihombo gikomeye ku ruhande rwa Leta.
Kugeza ubu, umutwe wa MRDP-Twirwaneho uracyagenzura uduce twinshi tw’ingenzi two mu misozi miremire y’i Mulenge, harimo Point Zero, Mikenke, Minembwe, Rugezi, Bijombo na Rurambo. Ibi bice bifatwa nk’inkingi ikomeye mu rwego rw’umutekano n’ubushobozi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, bikaba bikomeje kuba intandaro y’intambara n’ihangana rikomeye hagati y’impande zishyamiranye.
Ibi byose byerekana ko umutekano mu misozi y’i Mulenge ukomeje kuzamba, mu gihe abaturage baho bakomeje kuba mu bwoba no mu kangaratete, bategereje igisubizo kirambye cyatuma aka karere kabona amahoro arambye.






