Umusirikare Ukomeye w’u Burundi Yiciwe mu Mirwano i Luvungi
Amakuru aturuka mu kibaya cya Rusizi, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yemeza ko Lieutenant-Colonel Athanase Minani, umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Burundi (FDNB), yishwe n’umutwe wa AFC/M23 mu mirwano ikaze yabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Lt. Col Minani yari ayoboye batayo ya 8 y’ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo mu rwego rwo gufasha FARDC mu guhangana na AFC/M23. Uyu musirikare kandi azwi nk’umwe mu bahoze mu ngabo za kera z’u Burundi (Ex-FAB), mbere y’ivugururwa ry’igisirikare cy’icyo gihugu.
Amakuru yemejwe n’abasirikare ba AFC/M23 ndetse n’ubuhamya bw’ababibonye, avuga ko Lt. Col Minani yaguye mu gace ka Luvungi, mu gikorwa cyihariye cyakozwe n’abakomando ba AFC/M23 ku wa gatanu, tariki ya 05/12/2025. Luvungi ni agace ka strategiya gafite agaciro gakomeye mu bijyanye n’imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahakomeje imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo.
Urupfu rwa Lt. Col Minani rubaye mu gihe AFC/M23 imaze kwigarurira ibice binini by’icyo gice, birimo Miti Mbili, Rubarika, Buhewa, Ndorera, ndetse n’igice kinini cya Luvungi.
Ibi bishobora kongera umuvuduko w’ubushyamirane hagati y’impande ziri mu rugamba, ndetse bigateza igitutu ku gisirikare cy’u Burundi gikomeje ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Congo.







