Umusirikare wa FARDC ufite ipeti ryo hejuru yishwe arashwe
Umusirikare ufite ipeti rya Captain wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, yishwe arashwe n’umurinzi we.
Aya makuru avuga ko yiciwe mu bice byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahagenzurwa n’ingabo za Leta.
Iki gikorwa, nk’uko amakuru akomeza abivuga cyakozwe ku mugoroba wo ku wa gatanu, itariki ya 31/10/2025.
Agace neza yarasiwemo kakaba kitwa Ngululu. Aka gace kanaherukaga kuberamo imirwano hagati y’Ingabo z’iki gihugu n’izo mu mutwe witwaje intwaro wa M23 umaze hafi imyaka irenga itatu wubuye intwaro, aho unamaze kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Inzego z’umutekano, amakuru zatanze agaragaza ko captain wishwe yashinjwaga n’umurinzi we kuba yaranyereje amafaranga ye y’agahimbazamusyi, ibyateye intonganya hagati yabo bombi kugeza uriya musirikare muto yivuganye captain.
Aya makuru akomeza avuga ko nyuma y’urupfu rw’uriya musirikare ufite ipeti rya Captain, igikuba cyahise gicika mu baturage biba ngombwa ko bava mu ngo zabo bahungira mu.
Nyuma uwicanye yahise atabwa muri yombi n’ubuyobozi bw’ingabo muri icyo gice, kuri ubu ategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera akaryozwa ibyo yakoze.






