Umusirikare wa FARDC wasohoye “save the date” yambaye umwamboro wakazi yahanishijwe igihano gikaze
Umusirikarekazi wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, wasoye “save the date” yambaye umwamboro w’igisirikare cyabo yahanishijwe gufungwa imyaka iri hejuru ya 9.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 28/10/2025, ni bwo ubushinjacyaha bwasabiye uriya musirikare gufungwa imyaka 10.
Ashinjwa kugaragaza imyitwarire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire akwiye kuranga Ingabo z’iki gihugu.
Amakuru ye yagiye hanze nyuma y’aho ashyize amafoto amugaragaza ahoberana n’umukunzi we.Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 29/10/2025, ubutabera bwa gisirikare bufata icyemezo cya nyuma ku rubanza rw’uyu musirikarekazi.
Itabwa muri yombi ry’uyu musirikarekazi witwa Etabi unafite ipeti rya Adjudant, ryakuruye impaka ndende, aho bamwe baryamaganiye kure, banagaragaza ko ibyo yakoze bitaruta ibyo abarimo ba General b’iki gihugu bakorera ku mbuga nkoranyambaga ariko ntibabiryozwe.






