Imyaka mirongw’itatu n’itatu(33), irashize umusirikare w’ingenzi mukarere ka Afrika y’iburasirazuba no muri Afrika muri rusange apfuye uwo ni Major Gen Fredy Gisa Rwigyema.
Afande Fredy Gisa Rwigyema yatabarutse tariki 02/10/1990, ninyuma gato amaze kwambuka k’ubutaka bw’u Rwanda ni mugihe yaraje kubohoza i Gihgugu c’u Rwanda cari kimaze igihe kinini kiberamo ubwicanyi bwakorerwaga abo mubwoko bw’Abatutsi. N’ubwicanyi amateka avuga ko bwatangiye gukorwa ahagana mu mwaka wa 1959 kugeza mu mwaka wa 1994. Ingoma yarihari icyogihe yarigizwe nabo mubwoko bwa Bahutu nibo bicaga Abatutsi.
Tariki 01/10/1990 Major Gen Fred Gisa Rwigyema n’ibwo yambutse na basirikare benshi baribagizwe ahanini nabo mubwoko bw’Abatutsi. Amaze kwambuka yahise y’ubaka Batayo zine(4) ibi akaba yarabikoze mw’ijoro ryo kw’itariki 01/10/1990, arinabwo RPF Inkotanyi yahise ivuka ku mugaragaro n’ubwo yarigize igihe ihari.
Amateka ahamya ko uyu musirikare w’ingenzi Fred Gisa Rwigyema yarwanye intambara ninshi muri Afrika harimo ko yarwanye muri Namibia, Tanzania ndetse na Uganda. Aha tuhabona i Photo yafashwe ahagana mu mwaka wa 1984 ubwo yari umusirikare mungabo za NRA(National Resistance Army) zarizoyobowe na perezida Yoweli Kaguta Museveni. Mu makuru Minembwe Capital News ifite nuko aha Rwigyema yari kumwe na Afande Jimy Muhwezi waje kubaho Minisitiri w’umutekano muri Uganda. Aha bakaba bari ahitwa Fort Port, Mukarere ka Kabarole iburengerazuba bwa Uganda.
Major Gen Fred Gisa Rwigyema, ni Umusirikare utazigera y’ibagirana mukarere kagize ibiyaga bigari ndetse nomuri Afrika yose.
Fred Gisa Rwigyema, yavutse tariki 10/04/1957, ababyeyi be baje guhunga bahungiye muri Uganda mu mwaka wa 1959 bahunze ubwicanyi abahutu barimo bica Abatutsi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 02/10/2023.