Umutekano ukomeje kuzamba, mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Imisozi miremire y’Imulenge, igizwe n’i Cyohagati, Mibunda, i Ndondo, Minembwe, Rurambo na Bibogobogo.
Nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage baturiye ibyo bice, bavuze ko Rurambo, yongeye kugeramo Ingabo z’u Burundi, zo mu mutwe wa TAFOC(ubufatanye bw’Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo), zaje ziva i Burundi abandi bakaba baje bava i Ndondo ya Bijombo.
Naho mu Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, havuzwe ubwoba bwinshi n’i mugihe ijoro ryo k’u wa Gatatu rishira ku wa Kane, tariki ya 28/12/2023, Wazalendo (Maï Maï), Insoresore z’Abarundi na FDLR, bagaragaye ahitwa i Karere, agace gatuwemo n’ubwoko bw’Abembe, aho bya navuzwe ko bashaka kongera kugaba ibitero mu Banyamulenge baturiye u muhana wa Bibogobogo. Ibi byongeye kongera umutekano muke mu Banyamulenge baturiye ibyo bice.
N’imugihe kandi muri Komine ya Minembwe n’inkengero zayo hakomeje kugaragara Wazalendo, Insoresore z’Abarundi na FDLR, aho ndetse ibitero byo ngeye kwiyongera muri uku kwezi kwa Cumi nabiri (12), uy’u mwaka w’2023. Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12, kugeza ubu, Wazalendo, Insoresore z’Abarundi na FDLR, bamaze kugaba ibitero bigera kuri 4 bigamije gusenyera Abanyamulenge no kunyaga Inka zabo.
Kuri ubu Wazalendo, Insoresore z’Abarundi na FDLR, bashize ibirindiro bikaze mu nkengero za Komine Minembwe, ahitwa Nyabibuye, i Ruru, Rugezi na Matanganika.
N’ibirindiro bivugwa ko bigamije kurimbura abanyamulenge. Amakuru dukesha abaturage, avuga ko Wazalendo ko bakomeje no kuzamura abasore ba Barundi, ba bavana mu makambi z’impunzi za Lusenda na Uvira, aho babazana bakigishwa na FDLR, igisirikare mu Lulenge, muri teritware ya Fizi.
Hari na makuru avuga ko leta ya Kinshasa, ya genye Colonel Brown Njwapa, uvuka mu bwoko bw’Abapfurero, i Milimba, kuba umuyobozi mukuru wa Wazalendo, n’Insoresore z’Abarundi na FDLR , mu rwego rwo kugira ngo Wazalendo, barusheho gukomera maze bakomeze Gahunda yabo yo kwica Abanyamulenge no kunyaga Inka zabo.
Ibi byagiye binigambwa na Justin Bitakwira Bihona, uzwi nka soma mbike wa Perezida Félix Tshisekedi.
Bitakwira, yigeze nokuba minisitiri w’iterambere mu byaro k’u rwego rw’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bruce Bahanda.