Umutekano muri Minembwe ngo waba wamaze kuzamo agatotsi nyuma yuko General Andre Ohenzo, ategetse ko ingabo ze zigiye kuza zikorera Patruille mubice byo Mumalango.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 27/06/2023, saa 7:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nyuma yaho Colonel Ekembe agereye muri Minembwe ava Uvira aho yaramaze igihe kingana nukwezi kurenga, bivugwa ko umutekano wa Minembwe, usa nuwajemo agatotsi. Nimugihe kuruyu Wambere, Gen Andre Ohenzo yahamagariye ingabo ze kuja zija gukora Patruille mubice byo Mumalango, ahabarizwa abaturage b’Irwanaho. Kuruyu wambere byari biteganijwe ko Gen Andre Ohenzo, azaja gusura abaturage ba Kabingo aho byari biteganijwe ko azajana naba Notable bagize akarere ka Minembwe.
Urugenzi rwo gusura abaturage ba Kabingo, rwasubitswe muburyo burimo amakemwa dore ko mukwezi Kwa Gatanu uyumwaka wa 2023, Gen Andre Ohenzo, yabwiye Abanya-Minembwe, ko agiye kuzaza sura imihana itandukanye igize akarere ka Minembwe. Ibi yabivuze ubwo yasuraga itorero rya Methodist Libre rya Kiziba. Aho yanahise asezeranya Abanya-Gahwela ko vuba azabasura. Agace ka Gahwela, nagace kakunze kwibasigwa nibitero bya Mai Mai Bishambuke.
Kumunsi w’ejo hashize, tariki 26/06/2023, Gen Andre Ohenzo, akaba yarateguje ingabo ze kwitegura kuza zija gukora Patruille mubice byo Mumalango ho mumajy’Epfo ya Komine Minembwe. Ibice byo Mumalango, nibice birimo abaturage b’Irwanaho bomwitsinda rya Twirwaneho.
Iz’ingabo za FARDC zo muri 12ème brigade iyobowe na General Andre Ohenzo, ziheruka gukora intambara yeruye zihangana nabaturage b’Irwanaho tariki 29/12/2022. Nintambara yasize Twirwaneho ifungiye Fardc kurenga mubice byo Mumalango.
Kuba rero Gen Andre Ohenzo, ategetse ko ingabo ze zigera mu Malango ngobyaba aragasomborotso kubagize itsinda rya Twirwaneho.
Itsinda rya Twirwaneho, riyoboye guhera Kabingo, ugakomeza ibice byose bya Malango nkuko tubikesha abaturage ba Minembwe.