Umutekano w’ikibuga cy’indege cya Minembwe wakajijwe.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC) cyarushijeho kongera umubare w’ingabo zacyo ku kibuga cy’indege cya Minembwe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ingabo za FARDC nyinshi, Wazalendo na FDLR, ku mu goroba w’ahar’ejo boherejwe ku kibuga cy’indege cya Minembwe giherereye ku Kizaba.
Aka gace ka Kiziba karimo iki kibuga cy’indege, kari gasanzwe karebwa n’ i batayo imwe y’ingabo za Leta.
Mu busanzwe batayo imwe y’ingabo z’iki gihugu iba irimo abasirikare bari hujuru ya 300.
Iyi batayo ikambi yayo, yubatse iruhande rw’umuhana wa Kiziba, uherereyemo itorero rya Free Methodist, riyobowe na Surtandant Bitebetebe.
Iyi nkuru rero ikaba ivuga ko aba basirikare bongerewe cyane n’ubwo umubare wabahoherejwe utazwi neza. Ariko ko bahise bazenguruka iki kibuga cy’indege mu buryo budasanzwe. Kandi ko atari FARDC gusa yahoherjwe, hubwo ko hajanwe na Wazalendo na FDLR.
Umuturage uri muri aka gace yahaye Minembwe.com ubutumwa bwanditse bugira buti: “Katanyama yakajije umutekano kubyo gucyunga ikibuga cy’indege cya Minembwe. Uhereye ejo hashize, ingabo nyinshi na FDLR ndetse na Wazalendo boherejwe kuri iki kibuga, ndetse kandi no ku mugoroba haza abandi nabo benshi.”
Ubu butumwa bw’uyu muturage bunagaragaza ko hari abandi basirikare baturutse muri Madegu centre bajabuka i Lundu ahari amarango yitegeye iki kibuga cy’indege, bahageze bashinga ibibunda binini.
Ati: “Igihe cy’umugoroba w’ejo hashize, abasirikare bavuye mu Madegu centre baja i Lundu bageze kuri rya Rango ryo kwa Buhimba ry’itegeye ku Kiziba bahashinga ibibunda binini.”
Ibyo bibaye mugihe mu mpera zakiriya cyumweru gishize, mu Minembwe hisutse abasirikare benshi, aho baje baturutse mu bice by’i Baraka na Uvira.
Bikavugwa ko baje kurinda aka gace kugira ngo ntigafatwe na Twirwaneho iyo bashinja gukorana byahafi n’umutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Goma, ndetse kandi ukaba uri kwerekeza mu gufata n’umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.
FARDC mu Minembwe nyuma y’uko itangiye kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Maï-Maï n’indi, igahita itangira kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge. Nibwo yatangiye kurebana nabi na Twirwaneho, ndetse igenda iyishinja kurwanya ingabo z’iki gihugu, nubwo ataribyo.
Ubundi Twirwaneho yabayeho mu rwego rwo kugira ngo irinde Abanyamulenge n’ibyabo, mu gihe bagabwaho ibitero bya Maï-Maï kubufasha bw’ingabo za FARDC bigamije kubangaza no kubarimbura, ndetse no kunyaga Inka zabo, nk’uko byagiye bigaragazwa n’inzobere nyinshi zo mu Banyamulenge.
I Komine ya Minembwe ituwe n’Abanyamulenge benshi, irebwa na brigade y’ingabo z’iki gihugu ya 21, icyicaro gikuru cyayo kiri muri centre ya Minembwe. Iyi brigade ifite rejima zibiri imwe iri i Gakenke indi ikaba i Lundu.
Si kibuga cy’indege cya Minembwe gusa, umutekano wacyo wakajijwe, kuko ni cya Kavumu kiri hafi n’i Bukavu, FARDC yagishinzemo ibirindiro bikomeye by’ingabo zayo. Bikavugwa ko ari naho Lt.Gen. Pacifique Masunzu aherereye. Aha ni nyuma y’uko umutwe wa M23 ugeze mu ntera y’ibirometero 25 uvuye kuri iki kibuga cy’indege.

