Umutekano Wongeye Kugaruka i Kavumu Nyuma y’Urusaku rw’Imbunda mu Gitondo
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 22/02/2026, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, mu gace ka Kavumu gaherereye nko mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Bukavu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, humvikanye urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye, ibintu byateye impungenge abaturage bo muri ako gace no mu nkengero zako.
Kavumu ni agace gafite akamaro kanini mu by’umutekano n’ubuhahirane. Kazwi kandi kubera Ikibuga cy’Indege cya Kavumu, gifatwa nk’inzira y’ingenzi y’itumanaho n’ikorwa ry’ibikorwa by’ubutabazi n’ubucuruzi muri iyi ntara imaze imyaka myinshi ihanganye n’ibibazo by’umutekano.
Nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, urwo rusaku rw’amasasu rwatewe n’abantu bitwaje intwaro bafatwa nk’abagizi ba nabi. Abo bantu ngo bagerageje guteza umutekano muke muri ako gace, ariko bahise batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zari ku irondo.
Ubuyobozi bw’intara bwatangaje ko igikorwa cyo kubafata cyagenze neza kandi mu buryo bwihuse, ku buryo nta kibazo gikomeye cy’umutekano cyabayeho nyuma y’aho. Bwavuze kandi ko umutekano wagaruwe burundu, ndetse ko abafashwe bazashyikirizwa ubutabera kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibikorwa byabo.
Byongeye kandi, biravugwa ko no ku wa Gatandatu habayeho gushyamirana kwateje umutekano muke bahanganye na M23. Imirwano yamaze umwanya munini, ariko baza gusubizwa inyuma. Amakuru yizewe avuga ko abo bagizi ba nabi barimo Wazalendo n’ingabo za FARDC, bongeye kugaruka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mbere y’uko bafatwa.
Intara ya Kivu y’Amajyepfo ni imwe mu zigize uburasirazuba bwa RDC zimaze igihe zihura n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro, ibikorwa by’ubujura n’ubushotoranyi bikunze kugaragara mu duce dutandukanye tw’icyaro n’imijyi. Kavumu, kubera umwanya wayo w’ingenzi mu by’ingendo zo mu kirere no kuba iri hafi ya Bukavu, yakunze kuba ahantu hihariye mu igenamigambi ry’umutekano.
Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yasabye abaturage gukomeza ituze no kwirinda gukwirakwiza amakuru adafitiwe gihamya ashobora guteza ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano rusange. Yashimangiye ko inzego z’umutekano zikomeje gukora ubudacogora kugira ngo hatagira uwongera guhungabanya ituze ry’abaturage.
Yongeyeho ko abafashwe bazagezwa imbere y’ubutabera, kandi ko abaturage bazamenyeshwa ibyavuye mu iperereza mu mucyo no mu kuri.
Ibibaye i Kavumu byongeye kwibutsa imbogamizi zikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi na Leta ya Kinshasa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kuba ingorabahizi ku buyobozi bwo muri ibi bice.
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo buvuga ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu gukaza umutekano, cyane cyane mu duce dufatwa nk’ingirakamaro mu bukungu no mu miyoborere.
Kugeza ubu, ituze riragaragara i Kavumu no mu nkengero zaho, mu gihe abaturage bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi, inzego z’umutekano zikaba zikomeje kuba maso mu rwego rwo gukumira icyahungabanya amahoro n’ituze rusange.







