• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, August 5, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umuturage wo muri Minembwe Yagaragaje Impungenge z’Ibitero bya Drone ndetse n’Ingaruka Zabyo ku Baturage

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
May 27, 2026
in Conflict & Security
0
FARDC Yemeye Igihombo Gikomeye ku Ngabo zayo muri Mikenke no kuri Point Zero
65
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuturage wo muri Minembwe Yagaragaje Impungenge z’Ibitero bya Drone ndetse n’Ingaruka Zabyo ku Baturage

You might also like

Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y’Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima

« Ville Morte » à Uvira, mais le marché de Kiziba a connu une forte affluence : ce que disent les habitants sur les nouvelles conditions de vie à Bijombo

“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu bice bitandukanye byo mu misozi ya Minembwe, umwe mu baturage batuye muri ibyo bice by’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yahaye Minembwe Capital News ubuhamya bw’ibyo avuga ko ari ibitero bikomeje kugabwa na drone z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR. Avuga ko ibyo bitero bikomeje guteza igihombo gikomeye ku baturage ndetse bikangiza ibikorwa remezo by’abasivile.

Uyu muturage yavuze ko ibi bitero bimaze iminsi bikorwa mu buryo bwikurikiranya, cyane cyane mu masaha y’ijoro, aho abaturage bavuga ko babayeho mu bwoba n’ihungabana rikomeye bitewe n’urusaku rw’amasasu ndetse n’iturika ry’ibisasu bya drone.

Nk’uko ubutumwa bwe bubivuga, amazu arenga 15 amaze kwangizwa cyangwa gushya bitewe n’ibi bitero, mu gihe abantu batanu bamaze gukomereka, barimo abagabo babiri, umugore umwe n’umwana umwe. Yavuze ko abakomeretse bose ari abasivile b’Abanyamulenge bari batuye muri utu duce twibasiwe.

Uyu muturage yagize ati:

“Amazu drone z’ingabo za FARDC n’abambari bayo zatwitse ku wa Mbere ni umunani. Ayahiye ni ayo mu mihana ya Rudabagiza, Gakenke n’i Lundu.”

Yakomeje asobanura ko ibindi bitero byabaye no ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho andi mazu yangiritse ndetse abantu babiri bagakomereka. Yongeyeho ko ku wa Mbere hakomerekejwe abandi bantu batatu, ibintu avuga ko bikomeje gushyira abaturage mu kaga gakomeye.

Ati:

“Hari andi mazu yahiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Naho abantu bamaze gukomereka bakaba ari batanu. Ku wa Gatandatu hakomeretse babiri, naho ku wa Mbere hakomereka abagabo babiri n’umwana.”

Abaturage bavuga ko ikibazo gikomeje gukaza umurego ari uko ibi bitero bikorwa cyane nijoro, bigatuma abaturage batongera gusinzira cyangwa gukora ibikorwa byabo bya buri munsi mu mutekano usesuye. Hari amakuru avuga ko bamwe mu baturage batangiye guhunga, berekeza mu bice bifatwa nk’aho hatekanye kurushaho.

Mu butumwa bwe, uyu muturage yashimangiye ko abaturage bo muri Minembwe bamaze guhura n’ihungabana rikomeye kubera uko ibi bitero bikomeje kuba byinshi kandi, nk’uko abivuga, bikibasira ahantu hatuwe n’abasivile.

Yagize ati:

“Rwose iwacu umutekano uhagaze nabi cyane. Drone ni ukurasa mu majoro ikarasa bukarinda buca. Abaturage bamaze guhahamuka kubera izi drone z’ingabo za FARDC n’abambari bayo barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.”

Kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ya Congo cyangwa urw’ingabo zivugwa muri aya makuru ruratangaza icyo ruvuga kuri ibi birego abaturage bakomeje gutanga. Gusa abaturage bo muri utu duce bakomeje gusaba imiryango mpuzamahanga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu gukurikirana ikibazo cy’umutekano muke n’ingaruka z’iyi mirwano ku basivile.

Ibice bya Minembwe bimaze igihe biri mu bibazo by’umutekano muke, aho Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo za FARDC n’iz’ibihugu bitandukanye bikunze gushinjwa ibikorwa by’urugomo no guhungabanya umutekano w’abaturage, cyane cyane uw’Abanyamulenge. Aba Banyamulenge ni bo bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye z’iyi ntambara, zirimo guhunga, kubura aho kuba ndetse no gutakaza ibyabo.

Tags: AbanyamulengeDrone
Share26Tweet16Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y’Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y’Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima

Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y'Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Amakuru Minembwe Capital News yakusanyije aturutse...

Read moreDetails

« Ville Morte » à Uvira, mais le marché de Kiziba a connu une forte affluence : ce que disent les habitants sur les nouvelles conditions de vie à Bijombo

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

« Ville Morte » à Uvira, mais le marché de Kiziba a connu une forte affluence : ce que disent les habitants sur les nouvelles conditions de vie...

Read moreDetails

“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

"Ville Morte" i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu gihe ibikorwa hafi ya byose...

Read moreDetails

Amasezerano ya Doha Atangiye Gushyirwa mu Bikorwa: RDC Iri mu Myiteguro yo Kurekura Bamwe mu Mfungwa Basabwe na AFC/M23

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
Amasezerano ya Doha Atangiye Gushyirwa mu Bikorwa: RDC Iri mu Myiteguro yo Kurekura Bamwe mu Mfungwa Basabwe na AFC/M23

Amasezerano ya Doha Atangiye Gushyirwa mu Bikorwa: RDC Iri mu Myiteguro yo Kurekura Bamwe mu Mfungwa Basabwe na AFC/M23 Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri...

Read moreDetails

Kivu y’Epfo: Abaturage Bataka Akababaro ko Kwishyuzwa ku Mabariyeri ya Wazalendo, Ubucuruzi n’Ingendo Bigeze mu Marembera

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
Kivu y’Epfo: Abaturage Bataka Akababaro ko Kwishyuzwa ku Mabariyeri ya Wazalendo, Ubucuruzi n’Ingendo Bigeze mu Marembera

Kivu y'Epfo: Abaturage Bataka Akababaro ko Kwishyuzwa ku Mabariyeri ya Wazalendo, Ubucuruzi n'Ingendo Bigeze mu Marembera Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira...

Read moreDetails
Next Post
Ilundu Hit by Drone Bombardments: Homes Burned, Civilians Injured as Residents Flee

Un habitant de Minembwe exprime ses inquiétudes face aux attaques de drones et à leurs conséquences sur les civils

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Mikenke Minembwe Monusco MRDP-TWIRWANEHO Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?