Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava
Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana n’umutwe wa AFC/M23/MRDP, wasubiranyemo na FARDC mu ntara ya Maniema.
Aha’rejo ku wa kabiri tariki ya 14/10/2025, ni bwo Wazalendo yacakiranye na FARDC karahava.
Imirwano hagati y’impande zombi yabereye mu duce two muri Punia mu ntara ya Maniema, nk’uko amakuru abigaragaza.
Isubiranamo ry’izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta mu guhanga na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ryatumye abaturage bikingirana mu ngo, kubera iturika ry’imbunda nto n’inini ryari ryinshi.
Ndetse kandi iyo mirwano yanatumye bamwe muri abo baturage bahungira mu bihuru kwihisha.
Kuvuga rumwe hagati ya FARDC na Wazalendo bigenda birushaho kuzamba nk’uko umuyobozi wa teritware ya Punia, Nderabu Abedi yabitangaje.
Yagize ati: “Hagenda habaho ubushamirane bwa hato na hato hagati ya FARDC na Wazalendo muri Punia. Kuri uyu wa gatatu bongeye gusubiranamo, ni na yo mpamvu y’iyi mirwano yahiriwe.”
Uyu muyobozi yanatangaje ko batangiye kugenzura igitera iri subiranamo, no gushaka umuti wabyo, kugira ngo ntibikongere.
Ibyo bikaba byongeye kuba mu gihe no mu kwezi gushize, aba barwanyi bo muri Wazalendo baturutse ahitwa i Lubutu ugana i Kisangani bagatera FARDC mu birindiro byayo biri mu gace ka Yumbi muri iyi teritware ya Punia bicamo ababarirwa mu icumi abandi barabakomeretsa, harimo n’abakomerekejwe bikabije.