Umutwe wa FDLR wasabye imishyikirano.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda, wandikiye perezida wa Angola, umusaba kuwuhuriza mu mishyikirano na Leta ya Kigali.
Ubu busabe umutwe wa FDLR wabunyujije mu ibaruwa wanditse ku itariki ya 22/10/2024.
Amakuru avuga ko ntakizwi bwana perezida Lourenço yasubije uyu mutwe.
Ariko kandi Leta ya Kigali inshuro nyinshi yakunze gusaba uyu mutwe wa FDLR gutahuka, aho ndetse mu mwaka w’ 2001 na nyuma yaho, hatahutse abarenga ibihumbi 12, nyuma yogutahuka basubijwe mu buzima busanzwe.
Cyakoze, ubu busabe FDLR ya busabye mu gihe RDC n’u Rwanda byari byamaze kwemeranya kuri gahunda yo kuwusenya burundu, n’ubwo u Rwanda rushidikanya ko RDC itazabishyira mu bikorwa, kuko uyu mutwe usanzwe ugirana imikoranire ya hafi n’uwo mutwe.
Iyi gahunda ikaba yarateguwe n’impuguke za gisirikare z’ibihugu byombi, mbere yo guhabwa umugisha na ba minisitiri b’ubanye n’amahanga.
Ikindi kandi, byitezwe ko iriya ngingo yo gusenya FDLR izaganirwaho na ba perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda, aho byitezwe ko bazahurira i Luanda tariki ya 15/12/2024.